AMAKURU

Zimbabwe: urukiko rwahannye umu konbwa washinjwaga kugerageza guca igitsina cyu mukunzi we

Zimbabwe: urukiko rwahannye umu konbwa washinjwaga kugerageza guca igitsina cyu mukunzi we
  • PublishedOctober 3, 2023

Umukobwa wakoraga mu kabari witwa Senzokuhle Khupe ukomoka mu mujyi wa Plumtree muri Zimbabwe, yafunzwe azira gukurura ubugabo bw’umukunzi we nyuma y’amakimbirane yo mu rugo bagiranye.

kibazo cyajyanywe mu nkiko ndetse abacamanza ba Plumtree bakatira uyu Khupe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Uru rubanza rwaciwe kuri uyu wa 02 Ukwakira n’umucamanza witwa Joshua Nembaware.

Uyu mucamanza yavuze ko uyu mukobwa azafungwa amezi atandatu nagira imyitwarire myiza muri gereza.

Abashinjacyaha bavuze ko mu ijoro ryo ku ya 25 Nzeri umukunzi wa Khupe yaje iwe amutunguye maze yinjira mu cyumba cye.

Uyu musore ngo yakuyemo imyenda araryama nyamara ngo Khupe yamubwiye ko atamushaka bityo akwiriye kugenda.

Uyu musore ushobora kuba yarashakaga gukora imibonano mpuzabitsina yanze kugenda hanyuma Khupe ararakara amufata ubugabo arakurura.

Uyu musore ngo yataye ubwenge aza kubugarura nyuma y’amasaha menshi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *