IMIKINO

Yihagaritse mu kibuga ahura n’uruva gusenya!

Yihagaritse mu kibuga ahura n’uruva gusenya!
  • PublishedAugust 20, 2024

Mu gihugu cya Peru muri Weekend ishize ku Cyumweru nibwo hagaragaye inkuru imeze nk’ikinamico mu kibuga ku mukino wahuje Atletico Awajun na Cantorcillo FC mu mikino y’igikombe k’igihu. Ubwo uyu mukino mukino wari ugeze ku munota  71’ ikipe ya Atletico Awajun yabonye koruneri maze uwitwa Sebastian Munoz ajya kuyitera, akimara gutereka umupira umuzamu wa Cantorcillo FC,  Lucho Ruiz aryama hasi mu rwego rwo kugabanya igitutu.

Umusifuzi yahamagye abaganga ngo baze kumwitaho maze Sebastian Munoz aarkubwa, abonye atarabigenza nka Lamine Yamal wigeze gusohoka umukino urimo bitaza gukunda,  yihengeka ku kabendera ko muri koroneri yikiranura n’umubiri.

 

 

Abaganga basoje kwita kuri Lucho Ruiz, yitegura kujya gutera koruneri, ariko umusifuzi amuhamagara ariko anakora mu mufuka ubikwamo akarita akuramo iy’umutuku, benshi basigaye batazira amarira arayimuha. Munoz yatakambiye umusifuzi biba iby’ubusa birangira asohotse mu kibuga azize kwihagarika mu ahatemewe.

Ibi byaherukaga kuba mu 2017 mu kiciro cya kane mu Bwongereza[league 2], ubwo ubwo umuzamu Max Crocombe yabikoraga akinira Salford City mu mukino bari bahuyemo na Bradford City AFC, nabwo uyu muzamu yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga.

 

 

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *