IMIKINO

Yakunze umukobwa w’umutoza we mu ikipe y’igihugu bimuviramo gusezererwa mu mwiherero.

Yakunze umukobwa w’umutoza we mu ikipe y’igihugu bimuviramo gusezererwa mu mwiherero.
  • PublishedNovember 18, 2023

Frank Gabadinho Mhango,yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Malawi. Ni nyuma y’iminsi hagiye hanze amafoto agaragaza ko ari mu rukundo n’umukobwa w’umutoza we. Uyu mugabo akina mu cyiciro cya mbere, mu gihugu cya Afurika y’epfo mu ikipe Moroka Swallows.

 

Ubwo Patrick Mabedi utoza ikipe y’igihu ya Malawi yahamagaraga abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero, yahamagayemo na Frank Gabadihno, mu rwego rwo kwitegura umukino w’ikipe y’igihugu ya Liberia, mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu uza kurangira ikipe ya Malawi inatsinze Liberia igitego 1_0.

Ku munsi wo ku wa Kabiri, nibwo umutoza wa Malawi yatangaje ko atagikeneye uyu musore ukina muri Moroka Swallows aza no kumusezerera. Abajijwe n’itangazamakuru impamvu yo kumusezerera, avuga ko ari umukinnyi utumva ibyo umutoza amubwira gukina.

Gusa abakurikiranira hafi uyu musore bavuga ko uyu atari umukinnyi wo gusezererwa mu buryo nk’ubwo byakozwemo. Ntibatinya no kuvuga ko umutoza Patrick Mabedi yababajwe no kubona Frank Gabadihno ku mbugankoranyambaga mu mafoto ari kumwe n’umukobwa we bivugwa ko bari mu rukundo.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *