UBUZIMA

Wakora iki mugihe inzoka ikurumye? Menya uko watabara ubuzima bwawe

Wakora iki mugihe inzoka ikurumye? Menya uko watabara ubuzima bwawe
  • PublishedJanuary 22, 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyaburiye abaturage bafite imyumvire y’uko uwarumwe n’inzoka bahita bamujyana mu bagombozi kibasaba kuyireka, kubera ko ubwo buvuzi butizewe kandi bushobora gukururira urupfu  uwarumwe n’inzoka.

Ni mu gihe hari bamwe baturage bakunze kuvuga ko uwarumwe n’inzoka bamujyana mu bavuzi ba Kinyarwanda (Abagombozi) aho kubajyana kwa muganga ndetse hari n’abavuga ko kwa muganga nta miti ivura kurumwa n’inzoka ihari.

Dr. Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko abaturage bakwiye kureka iyo myumvire kuko bishobora kubateza ibyago birimo no kubura ubuzima.

Yavuze ko gutinda kujya kwa muganga warumwe n’inzoka ari ukwishyira mu kangaratete kubera ko ubumara buba burushaho gukwirakwira mu mubiri, mu gihe uwihutishirijwe kwa muganga bukurwamo.

Ati: “Ndabiginze rero ntibakihutire kujya ku bagombozi […] ni yo mpamvu dushikariza Abanyarwanda ngo bajye bajyana abantu kwa muganga babahe imiti yakoreweho ubushakashatsi bwemeza ko ivura.”

Dr. Mbonigaba kandi avuga ko hari amakosa ajya akorwa na bamwe mu baturage mu gihe umuntu yarumwe n’inzoka aho badahita bihutira koga amazi meza n’isabune.

RBC ikavuga ko amazi uwarumwe n’inzoka yoga, ari atemba, atari ayo uyora mu gikoresha yongera asubiramo, ikavuga ko ibyiza uwarumwe n’inzoka akwiye koza igisemba bamusukiraho amazi meza akanakoresha isabune.

Ati: “Mu gihe urumwe n’inzoka ukora iki? Hoze vuba vuba n’amazi meza n’isabune ukureho ubwo bumara bwagiyeho.”

Uwo muyobozi ashimangira ko uwarumwe n’inzoka ajyanwa kwa muganga n’abandi kubera kwirinda ko yahangayika cyane ubumara bw’inzoko yamurimure bugakomeza gukwirakwira mu mubiri we.

Ati: “Impamvu bavuga ngo ugize amahirwe yo kubona umuntu ukujyana kwa muganga, ni uko uhangayika cyane cyangwa uko ugendagenda cyane, amaraso aba agenda atembera, atwara bwa bumara ahantu hatandukanye bikaba byakugiraho ingaruka nyinshi.

Noneho mu gihe waba ugeze ku kigo Nderabuzima mu gihe bataba bafite umuti, bagahita bakujyana ku bitaro byihuse, ku buryo mu isaha imwe isaha ebyiri uba wageze ku bitaro byihuse ku buryo nta kibazo ugira.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugucy’Ubuzima bugaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’inzoka buri mwaka mu Rwanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *