IMIKINO

Wade utoza Rayon Sports yahagaritswe gukoresha imyitozo

Wade utoza Rayon Sports yahagaritswe gukoresha imyitozo
  • PublishedJanuary 14, 2024

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Mauritania Mohamed Wade, yahagaritswe gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024.

 

Rayon Sports yatakaje umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 2-1, ari nabwo ubuyobozi bw’Ikipe bwatakarije icyizere umutoza bwari bwahaye isuzuma ry’imikino miks ngo bubone kumufataho icyemezo nk’uko bwari bwabisabwe na bamwe mu bakinnyi bavuga rikijyana mu ikipe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, yemeza ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Umutoza Mohamed Wade ku myitozo y’ikipe yabereye mu Nzove ku kibuga cya Skol kuri iki Cyumweru.

Gikundiro iri kwitegura umukino w’Igikombe cy’Amahoro izahuramo na Interforce yo mu Cyiciro cya Kabiri tariki 23 Mutarama 2024. Imyitozo yayobowe n’Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.

Mohamed Wade yazanywe n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, ariko aza gutandukana nayo kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.

Guhera icyo gihe, Rayon Sports itozwa na Mohamed Wade yakinnye imikino 12, yatsinze itandatu, inganya itatu, itsindwa itatu.

Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *