Uncategorized

Uyu we ati amabwiriza yo mu rwanda aremera kuruta amategeko! Ibi bitavugwaho rumwe na bayobozi

Uyu we ati amabwiriza yo mu rwanda aremera kuruta amategeko! Ibi  bitavugwaho rumwe na bayobozi
  • PublishedOctober 5, 2023

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko atemeranya n’umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste wavuze ko amabwiriza yo muri iki gihugu aremera kurusha amategeko, iyo bigeze ku kwimura abatuye mu manegeka.

Murwanashyaka mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 2 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu Rwanda tugira uko amategeko akurikirana ariko usanga amabwiriza arusha itegeko gukomera.

Mu mujyi wa Kigali usanga amabwiriza yuko abaturage bagomba kwimuka, ugashaka itegeko ribivugaho ukaribura. Cyangwa ugasanga umujyi wa Kigali usohoye amabwiriza anyuranyije no mu ngingo z’Itegekonshinga.

Ariko ayo mabwiriza yagera mu nzego z’ibanze, mu kuyashyira mu bikorwa, zigasya zitanzitse.”

Uyu muhuzabikorwa yasobanuye ko mu ngingo ya 10 y’Itegekonshinga havuga ko ibyemezo abaturage bafatirwa bakwiye kujya babanza kubiganirizwaho, ingingo ya 34 ikavuga ko umutungo bwite w’umuntu utavogerwa, ati: “Umujyi wa Kigali ukazinduka mu gitondo n’abasore bafite amasuka, bakamanukira ku nzu yawe, bagasenya, batanakuganirije.

Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, yagaragaje ko atemeranya na Murwanashyaka, kuko ngo nta mabwiriza arusha amategeko gukomera,Ati: “Oya ariko ibyo ni ugushaka gucanga abantu.

Ntawe ufata amabwiriza adafite uburenganzira bwo kuyafata.

Amabwiriza wavuga ko yarushije amategeko kuremera, yafashwe n’umuntu utabifitiye uburenganzira.”Yabwiwe ko abaturage bakurwa mu manegeka, babikorerwa badahawe ingurane, asubiza ko hari itegeko rigenga iki gikorwa.

Ati: “Rirahari ku birebana no kwimura ku nyungu rusange, ku birebana no kuvana ahantu hashyira ubuzima mu kaga, ntabwo ari ibintu bikorwa biturutse…

Mukuralinda yabajijwe iri tegeko, asubiza ko ryategurirwa ikiganiro cyihariye, gusa ngo umujyi wa Kigali ntiwimura abantu mu buryo budakurikije amategeko.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *