AMAKURU

uwahoze ari umutoza wa kiyovu sports Alain André-Landeut ubu afite Lubumbashi yo muri RDC

uwahoze ari umutoza wa kiyovu sports Alain André-Landeut ubu afite Lubumbashi yo muri RDC
  • PublishedApril 23, 2024

Alain André-Landeut, Umubiligi wahoze ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yahawe akazi mu kipe ya FC Lubumbashi yo muri RDC.

Ni inkuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 21 Mata. Uyu mutoza uherutse mu Rwanda mu kipe ya Kiyovu Sports, yamaze kwemezwa nk’umukozi mushya muri iyi kipe. yahawe amasezerano yo kuba umutoza mukuru n’Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe.

Mu mwaka ushize, uyu mutoza yaherukaga gutoza ikipe ya Gisirikare muri Bénin yitwa Adjidja Football Club.

Yaciye muri Kiyovu Sports. Mu myaka ibiri yahamaze, yayihesheje umwanya wa Kabiri muri iyo myaka ibiri n’igikombe cya Made in Rwanda cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Mu zindi kipe yatoje, harimo CIK Kamsar FC, Santoba FC, Satelite FC, zo muri Guinéa Conakry, Berekum Chelsea FC yo muri Ghana, AS Kaloum yo muri Guinéa Conakry n’izindi.

Yatoje kandi iwabo mu Bubiligi mu makipe arimo Union Saint Gilloise nk’umutoza wungirije, RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19 na Union Saint Gilloise y’Abatarengeje imyaka 17. Yabaye kandi muri Royal White Star Bruxelles yo muri iki Gihugu n’ubundi.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *