IMIKINO

USM Alger yatewe mpaga ya kabiri isezererwa ku giteranyo k’ibitego 6_0, kubera impamvu za politike.

USM Alger yatewe mpaga ya kabiri isezererwa ku giteranyo k’ibitego 6_0, kubera impamvu za politike.
  • PublishedApril 29, 2024

Umupira w’amaguru ni imwe muri sports ihatse zindi ku mugabane uwo ariwo wose. Ukundwa n’abantu bingeri zose, mu bushyuhe no mu bukonje. Gusa nk’uko inzego ziwureberera zagenzuye zigasanga ntaho ibikorwa byawo bigomba guhurira na politike, ugerageje kubivanga ahura n’ibihano bikomeye.

Imikino ya kimwe cya kabiri cya CAF Confederstion Cup yasize ikipe USM Algers ysezerewe kuri mpaga y’ibitego 6_0 na Rennaissance de Berkane mu mukino ibiri.

Ku munsi wo cyumweru tariki ya 21/4/2024 twabonye umukino wa kimwe cya kabiri cya Caf Confedration Cup wagombaga guhuza ikipe yo muri Argeria, USMAlger  na Rennaissance Berkane yo muri Morrocco utarabaye. Wari umukino ubanza wa, wagombaga kubera muri Algeria. Iyi kipe yo muri Morocco, Rennaissance Berkane igikandagirayo imyenda bari bukinane nk’ikipe yasuye yararikoroje.  Algeria  bavuze ko badashobora kuyikinana kubera ko hariho ikarita y’igihugu cya Morocco, ariko hakabamo agace Western Sahara muri iyo karita Morocco ipfa na Algeria.

Abanya Morocco bageze muri Algeria ku wa gatanu, tariki ya 19 z’uku kwezi. Urugedo rwari rubazanye rutangira kubabana rubi. Itangazamakuru ryo muri Algeria rikibibona ryabisamiye hejuru, ibinyamakuru byandika, amaradio n’amateleviziyo byose biti: “ Iki ni igikorwa cy’ubushotoranyi, ni gute bavanga umupira na politike.” Gusa iyi ni imyambaro iyi kipe yakinanye kuva umwaka w’imikino watangira na n’ubu.

Amakipe yombi yaje ku kibuga ku munsi w’umukino, USM Algers yasohotse mu rwambariro yiteguye  gutana mu mitwe na Rennaissance Berkane, gusa Berkane yo gumye mu rwambariro kubera ko yari yabwiwe n’abanya Algeria gukina badafite ikirango k’igihugu nabo baba ibamba. Batashye umukino udakinwe maze USM Algers ibyo yitaga ko ari ibikorwa bya politike birangira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa AFurika (CAF), yanzuye ko aribo bivanze muri politike kandi ko nta burenganzira ifite bwo kubuza Berkane gukinana ikirango k’igihugu batererwa mpaga mu rugo.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hateganyijwe umukino wo kwishyura wagombaga kubera muri Morocco. USM Alger yaraje iza ariko n’ubundi igononwa. Bahaguruka iwabo mu gihugu cya Algeria bari bahagurutse bavuga ko Berkane igomba kwemera gukina idafite ikirango cyatumye banatererwa mpaga mu rugo. Uyu mukino byarangiye utabaye maze mpaga yognera kwisubiramo. Ikipe ya Rennaissance de Berkane yasohotse mu rwambariro itegereza ko USM Alger yasohoka baraheba, maze abasifuzi bakurikiza icyo amategeko ateganya.

Iyi kipe yo muri Algeria yanze gukina imikino ibiri, umunyamakuru Micky JR wari ku kibuga Municipal de Berkane ku munsi w’ejo aratangaza ko ishobora guhanishwa gutanga amande yibihumbi 50 by’adorari y’Amerika. Igomba no kwishyura kandi andi angana n’ibihumbi 15 kuri USM Alger, nk’indishyi zo kuba bariteguye imukino ntikinwe. Uretse ibi bihano kandi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria rishobora gukomanyirizwa kugera aho ikipe y’igihugu yahagarikwa mu mikino nyafurika.

Ku mukino wa nyuma Berkane yahasanze ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yasezereye Dreams. Muri iyi mikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza iwayo, final ikinwa kabiri, niyo mpamvu umukino wa mbere uteganyijwe ku wa12 Gicurasi muri Morocco uwo kwishyura ukazabera mu mu MIsiri ku wa 19 Gicurasi.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *