AMAKURU

Urwanda rwamaganiye kure ikirego ruregwa na human rights watch cyo guhana nabi abatavuga rumwe narwo (iyica rubozo)

Urwanda rwamaganiye kure ikirego ruregwa na human rights watch cyo guhana nabi abatavuga rumwe narwo (iyica rubozo)
  • PublishedOctober 10, 2023
Muri iyi raporo y’impapuro 115, HRW ivuga ko yavugishije abantu barenga 150 ahatandukanye ku isi barimo “abagiriwe nabi, bene wabo n’abanyamategeko babo, abatangabuhamya, abanyamakuru bigenga, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, n’abategetsi muri za leta”

Iyi raporo ya HRW, ivuga ko yabonye ibikorwa bibi byakorewe Abanyarwanda baba mu bihugu birimo Australia, Canada, France, Kenya, Leta zunze ubumwe za Amerika, Mozambique, Ububiligi, Ubwongereza South Africa, Tanzania, Uganda, hamwe na benewabo baba mu Rwanda.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda kuri iyi raporo yatangaje ko HRW “ikomeje kugaragaza ishusho ncurano mbi ku Rwanda iba gusa mu bitekerezo byabo”.

Kuri iyi raporo, Yolande Makolo umuvugizi wa leta y’u Rwanda, yatangaje ku rubuga X – rwahoze ari Twitter – ko “bisa n’aho HRW ikomeje nkana guhindanya ukuri k’u Rwanda mu yindi raporo iyobya”.

Makolo yanditse ati: “HRW ikomeje kugaragaza ishusho ncurano mbi y’u Rwanda iba gusa mu bitekerezo byabo.

“Gusuzuma kose kutabogamye ku Rwanda kwabona ibigaragara mu guteza imbere uburenganzira, imibereho myiza, n’agaciro k’Abanyarwanda mu myaka 29 ishize, impinduka mu iterambere. U Rwanda ntiruzarangazwa muri aka kazi n’abagamije inabi bazana ibifite imvo za politike.”

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *