AMAKURU

urwanda:habaye umuganura uzwink’umunsi wokuganura no kurya kubyo bejeje basangiriye hamwe

urwanda:habaye umuganura  uzwink’umunsi wokuganura no kurya kubyo bejeje basangiriye hamwe
  • PublishedAugust 5, 2023
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023 mu Rwanda hijihijwe umunsi w’Umuganura haganuzwa abagizweho ingaruka n’ibiza, koroza inka no gushimira abaturage ba Rutsiro bahize abandi mu gukora ibyiza no kudaheranwa.

Umuganura ku nshuro ya 12 wijihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti Umuganura, isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.”

Abayobozi bagaragaza ko umuganura utagomba kumvikana nk’umusaruro w’ubuhinzi gusa kuko n’abakora ibindi bakwiye kwishimira iterambere bagezeho.

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda wizihirijwe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uretse ibirori byabereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, uyu munsi wanijihijwe mu gihugu hose kugeza ku rwego rw’Umudugudu

Ni umunsi waranzwe no kumurika umusaruro w’ubuhinzi, gusangira ndetse no gufasha abatarabonye umusaruro mwiza.

Abahinze bakeza bazanye imyaka itandukanye baganuza bagenzi babo bagizweho ingaruka n’ibiza babifuriza kuzahinga bakeza.

Ni imyaka irimo amasaka, ibishyimbo n’ibindi byakusanyirijwe hamwe maze bihabwa umugisha na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari umushyitsi Mukuru.

Abaturage bashegeshwe n’ibiza borojwe inka mu rwego rwo kubona amata, ifumbire no kubaherekeza mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane byarangaga gusangira kw’Abanyarwanda ba kera.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *