UBUKUNGU

Urwanda Rugiye gutajyiza ikigega gishya kizarufasha kuzamura ingufu ziva kuzuba

Urwanda Rugiye gutajyiza ikigega gishya kizarufasha kuzamura ingufu ziva kuzuba
  • PublishedSeptember 2, 2023

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Patricie Uwase avuga ko u Rwanda rwunguka byinshi kuba ruri mu muryango witwa International Solar Alliance (ISA) ugamije kongera ingufu zikomoka ku zuba ku Isi

Yabivuze ku wa Kane mu kiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku bikorwa n’umuryango International Solar Alliance (ISA) kugira ngo isi ibone ingufu zihagije zikomoka ku zuba.

Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, yavuze ko u Rwanda ruri muri uriya muryango nka kimwe mu bihugu bya Africa rukaba rwungukiramo ubumenyi, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, no gufatanya n’ibindi bihugu gushaka umuti w’ikibazo cy’ingufu zikomoka ku zuba zikenewe ubu.

Yavuze ko hari ikigega kitwa Global Solar Facity cyashyizwemo agera kuri miliyari y’amadolari ya America azafasha mu mishinga yo kongera ingufu zikomoka ku zuba.

Ati “Ubu uko bimeze dukoresha ingufu z’izuba zikoreshwa ku mazu, ni ibikoresho bito cyane, twari dukwiye kuba dufite n’inganda nyinshi cyane uretse rumwe dufite i Rwamagana, tugakomeza gushakisha imirasire kuko tuyifite ku buntu.”

Yavuze ko uko ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zihenduka bituma n’igiciro cy’amashanyarazi gihenduka, bityo ngo Leta izakomeza kubikoraho.

Dr. Ajay Mathur, Umuyobozi Mukuru wa ISA avuga ko akenshi ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zihendutse ahubwo hagahenda cyane ibikoresho biyifata.

Yavuze ko muri Africa ingufu zikomoka ku zuba ari zo zihendutse cyane iyo ugereranyije n’andi mashanyarazi.

Dr Ajay Mathur, yemeza ko ingufu zikomoka ku zuba zafasha cyane Africa kubona amashanyarazi ikeneye ikagera ku ntego z’iterambere rirambye, kandi ikanagira uruhare mu kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko hakenewe imikoranire ya Guverinoma z’ibihugu, abikorera, n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo babashe kugeza ingufu z’izuba ku mugabane wowe wa Africa.

Umuryango International Solar Alliance (ISA) urimo ibihugu 116 muri byo 40 ni ibyo ku mugabane wa Africa.

Kuva tariki 30 Kanama kugera ku ya 01 Nzeri, 2023 abagize Komite yo ku rwego rwa Africa muri uyu muryango wa International Solar Alliance bahuriye i Kigali mu nama ya gatanu yo kuri urwo rwego.

Mu mirongo yagarutsweho harimo kureba ibyo bagezeho n’ibyo bashyira muri gahunda z’igihe kiri imbere harimo kunoza ubwiza bw’amashanyarazi atangwa n’izuba n’umutekano wayo, gushishikariza abantu gukoresha ingufu ziva ku zuba nk’izishobora gusimbura ingufu zanduza ikirere, gushakisha amafaranga, kubaka ubushobozi no gukora imishinga igamije kubakijyanye n’ingufu ziva ku zuba.

Umuryango ISA ufite intego yo gushakisha agera kuri miliyari 1,000 z’amadolari yo gushora mu mishinga itanga cyangwa igamije kongera ingufu ziva ku zuba, iyo ntego ikazaba yagezweho mu mwaka wa 2030

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *