AMAKURU

urwanda na DRC bakomeje gushinjanya ubushotoranyi

urwanda na DRC bakomeje gushinjanya ubushotoranyi
  • PublishedJuly 21, 2023

Leta y’u Rwanda irasaba Republika ya demokartasi ya congo kwirinda urwitwazo urwo arirwo rwose rwo kugaba igitero ku butaka bwarwo.

Ibi biri mu itangazo ibiro by’umuvugizi wa leta y’u Rwanda byashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda biravuga ko itangazo ingabo za Kongo FARDC zitirira Leta y’u Rwanda ryo kuya 18 y’uku kwezi ritigeze ribaho. Ubuvugzi bwa leta y’u Rwanda buti: “Ibyo FARDC ivuga ni urwitwazo rugamije kwangisha u Rwanda no gutegura igitero ku butaka bwarwo, mu gihe izo ngabo za FADRC zikomeje gushyigikira , guha intwaro no gufatanya ku rugamba n’umutwe wa FDLR.”

Iryo tangazo rirangiza rivugako U Rwanda ruzakomeza kugwiza uburyo bwo kurinda ikirere n’umupaka, kandi ko ruzakumira abazashaka kuzana intambara yo mu burasirazuba bwa congo mu Rwanda.

Iri tangazo ry’u Rwanda ryaje rikuriria iryasohowe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Kongo rivuga ko Leta y’u Rwanda yatangaje ko yitegura kwohereza ingabo muri congo kubera ko imitwe ya FDLR/FOCA yaba yitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Umuvugizi wa FARDC, Jeneral Ekenge washyize umukono kuri iryo tangazo arangiza avuga ko ingabo za Kongo niziterwa, zizitabara zishize amanga. inkuru dukesha voa

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *