AMAKURU IKORANABUHANGA

UNICEF Inejejwe n’uburyo bw’ikoranabuhanga rizajya riyifasha kubona amakuru kugihe

UNICEF Inejejwe n’uburyo bw’ikoranabuhanga rizajya riyifasha kubona amakuru kugihe
  • PublishedNovember 20, 2024

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) bwagaragaje ko butewe ishema no gutangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikusanya amakuru ku mikorere y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECDs) mu Rwanda.

  

Ni uburyo bwo kubona amakuru bwiswe ‘ECD Mapping Tool’ bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje abafatanyabikorwa ba ECD na ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ubu buryo bw’ikonranabuhanga bwateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), UNICEF n’Umuryango CRS Rwanda, binyuze mu mushinga Gikuriro Kuri Bose.

Madamu Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yagize ati: “Mwishyuke NCDA kuba mwabashije guhanga uburyo bwo gukusanya amakuru kuri za ECD. Igifitiwe amakuru mpamo cyose gikorwa neza, nizeye ko u Rwanda ruzagera ku ntego z’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato nk’uko ziri muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).”

Ubu buryo bwo kugenzura imikorere n’umusaruro wa ECD mu Rwanda bwitezweho gutanga amakuru afatika kuri izo Ngo Mbonezamikurire zose, serivisi zihatangirwa, abagenerwabikorwa, imiterere n’imikorere y’izo ngo mbonezamikurire hamwe n’ibikorwa remezo zifite.

Ibyo ngo bizafasha kumva neza imikorere n’umusaruro wa serivisi za ECD mu Rwanda, gutegura no gukurikirana imitangire ya serivisi hagamijwe kuzifasha kugera ku bazikeneye bose ku buryo bungana kandi zujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA Madamu Ingabire Assoumpta, yashimiye abafatanyabikorwa babafashije gutegura ubu buryo bwitezweho gutanga umusaruro ufatika.

By’umwihariko yashimiye uruhare rwa UNICEF mu gutera iyi ntambwe igiye gufasha mu kubona amakuru y’ingenzi afasha gutegura Politiki n’ingamba bigendanye n’ikibazo gihari.

Yagize ati: “Kugera ku makuru yumvikana arebana na ECD ni ingirakamaro cyane, kuko bizafasha gutegura za politiki na gahunda zimakaza imibereho myiza y’abaturage bacu bakiri bato. Mu gutanga ibikoresho, ubushobozi no guhuza ibikorwa, dushyigikiye ifatwa ry’ibyemezo rishingiye ku makuru afatika muri za ECD.”

Batamuriza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yavuze ko ubu buryo bukwiye guhinduka amahame y’imikorere.

MIGEPROF yizera ko gutanga serivisi zinoze muri za ECD bikwiye kuba ihame ridakuka hibandwa ku ireme ryazo cyane ko kubona amakuru arimo n’imibare ifatika ku mikorere ya ECD ari ingirakamaro mu kongera umusaruro wazo mu gihugu.

Ingo Mbonezamikurire zifite umumaro wo kwita ku buzima n’uburere bw’abana b’u Rwanda hibandwa ku mikurire yabo, iterambere ry’ubwenge n’imibanire muri sosiyete.

Muri izo ngo abana bahabwa indyo yuzuye, hakitabwa ku isuku yabo, uburere buboneye bwibanda ku gukangura ubwonko bwabo no kubarinda ibibazo byose byabangamira ahazaza habo nk’abaturage babereye u Rwanda.

Ni imwe mu ngamba zikomeye zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho NST2 iteganya ko igwingira rizava kuri 33% ririho ubu rikagera kuri 15% mu 2029.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *