IMIKINO

umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi ikipe ye yaraye itsinzwe nyuma y’imikino itanu bari bamaze batsinda.

umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi ikipe ye yaraye itsinzwe nyuma y’imikino itanu bari bamaze batsinda.
  • PublishedApril 30, 2024

Shampiyona ya Afurika y’epfo (South Africa Prmier League) yakinwaga umunsi wayo wa 25. Mamelody yari yakiriye TS Galaxy ikinamo NTWARI Fiacre ku kibuga cyayo Loftus Versfeld Stadium mu mukino wayobowe n’umusifuzi Sikhumbuzo Gasa. Ikipe zombi zatangiye zigana ariko Mamelody nk’ikipe nkuru ku munota wa 26′ Peter Shalulile yaje gufungura amazamu ku mupira yahawe na Themba Zwane. Kuva kuri uwo munota ikipe ya TS Galaxy yahise ijya ku bise nk’ibyimpanga maze ku munota wa 35′ Peter Shalulile arabasubira kuri assist ya Themba Zwane na none.

Barinze bajya kuruka ikipe ya TS Galaxy itabashije kugombora byibura igitego 1. Bagarutse mu gice cya kabiri n’ubundi ikipe ya Mamelody ntiyigeze itanga agahenge kuko ku munota wa 64 Ntwari Fiacre yaje kongera guhindukira. Themba Zwane wari wakomeje kugora TX Galaxy yaje gutanga assist ye ya gatatu kuri Tashreeq Matthews atsinda igitego cya gatatu.

Ku munota wa 85′ Orebotse Mongae yahawe ikarita itukura, TS Galaxy yari yari yamaze gutsindwa itangira gukina ari abakinnyi batuzuye. Bakomeje kwirwaho ngo barebe ko ibitego bitakomeza kwiyongera maze babona Penalty ku munota wa 90′ n’iminota 4′ yinyongera. Bernard Parker ayiteye arayhusha ikipe itsindwa nta gukoramo.

Iyi Mamelody yamaze kwizera kuzatwara igikombe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 59′ igifite imikino ibiri y’ikirarane. Irarusha kandi ikipe iyikurikiye ari yo Stellenbosch fc amanota 13. TS Galaxy yatsinzwe yo yicaye ku mwanya wa 5 namanota 37 igifite umukino umwe w’ikirarane. TS Galaxy yatsinzwe yari imaze imikino 5 idatsindwa muri shampiyona, muri iyo mikino yose iyi kipe yakoze clean sheet 3, Ntwari Fiacre ariwe muzamu ubanzamo kandi akasoza iyo mikino .

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *