Uncategorized

Umuyobozi w’ishyaka DGPR ati “ibisambo n’ ingegera ntibikwiye gufungirwa muri gereza zisanzwe”

Umuyobozi w’ishyaka DGPR ati “ibisambo n’ ingegera ntibikwiye gufungirwa muri gereza zisanzwe”
  • PublishedOctober 19, 2023

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, ntashyigikiye ko abantu bakora ibyaha byoroshye nko kwiba inkoko n’ibishyimbo bajya bajyanwa mu igororero (ryitwaga ‘gereza’).

Ibi yabibwiye aherutse kubibwira abanyamakuru, nk’igisubizo ku bucucike buri mu magororero yo mu Rwanda. Ati: “Icy’ubucucike muri gereza kirazwi,twakiganiriyeho ndetse twaranacyamaganye, twahamagaje n’urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa, RCS, kugira ngo igire icyo ibivugaho. Batanze ingamba y’uko bazubaka andi magereza ariko bazashyiramo n’uburyo bundi, kwiga imyuga n’ibindi byose kugira ngo bigende bigabanyuka.”

Dr Habineza aravuga ko hakwiye itegeko risaba ko abakora ibyaha bito badafungwa, ahubwo bagakorera igihugu imirimo ibyara inyungu. Ati: “Ariko kandi twasabye amategeko ko avugururwa kugira ngo abantu be kujya bafungirwa ibyaha byoroshye, bizajye bikemuka, abantu badafunzwe, akaba yahabwa ikindi gihano nsimburagifungo, atari ukuvuga ngo arafunzwe, amande n’ibindi byose.”

Yakomeje ati: “Ibyo twarabisabye, na Minisiteri y’ubutabera bimwe njya numva batangiye kujya babikora kugira ngo gikemuke. Kuko buri kantu kose, n’umuntu wibye inkoko umushyire muri gereza, n’uwibye ibishyimbo, muri gereza, uzasanga abantu bose buzuye muri gereza kandi atari ngombwa. Gereza yagombye kujyamo abantu mu by’ukuri bagaragara ko bafite igihano nibura kirenze umwaka, cyangwa abakoze icyaha cy’ubugome n’ubujura bukabije.”

Raporo y’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, yasohotse mu mwaka ushize, yagaragaje ko abagororwa n’imfungwa bari mu magororero yo muri iki gihugu barenze ubushobozi bwayo ho 74%, kandi abarenga ibihumbi 10 bari batarahamwa ibyaha.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *