AMAKURU IGISIRIKARE POLITIKI

Umutwe wa M23 , wigaruriye agace ka Mweso, ndetse uhita unerekana Intwaro wambuye abo bari bahanganye. .

Umutwe wa M23 , wigaruriye agace ka Mweso, ndetse uhita unerekana Intwaro wambuye abo bari bahanganye.  .
  • PublishedNovember 23, 2023

 

umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye agace ka Mweso kegeranye numugi wa Goma, nyuma yimirwano yabahanganishije n’ Igisirikare cya DR Congo FARDC ndetse n’ imitwe bafatanyije irimo na FDLR.

Nkuko bikubiye mwiyangazo ryasohowe nuyu mutwe, umuvugizi wawo mubya politike Lowrence Kanyuka, yemeje ko nyuma yo kugabwa ho ibitero n’ Ingabo za Congo M23 yirwanyeho kinyamwuga ikabasha kwigarurira aka gace.

 

Abatuye mugace ka Mweso gaherereye mu birometelo bikabakaba 100 uturutse mumurwa mukuru wintara ya Kivu y’ Amajyaruguru wa Goma, batangarije ibiro ntaramakuru Associated Press (AP), ko bumvise urusaku rukabije rw’ Imbunda zirimo iziremereye Kandi ko umutwe wa M23, Waje kubasha kwigarurira umugi wa Mweso ndetse ukaba uri no kugenzura uduce tuwukikije nkuko byanatangajwe n’ Umuvugizi wawo.

Nyuma yo kwigarurira aka gace Kandi, umutwe wa M23 ukaba wahise unerekana Intwaro zitandukanye wambuye abo bari bahanganye zigizwe n’ Imbunda, Amasasu, ndetse na Camera zifashishwaga kurugamba nkuko bikubiye Mumafoto yashyizwe hanze nuyumutwe.

zimwe mu Ntwaro zafashwe na M23

Muriryo Tangangazo wagize uti “M23 yirwanyeho bya kinyamwuga ndetse yabashije gufata imbunda nyinshi, amasasu n’ibindi bikoresho byatawe n’abarwanyi ku rugamba.”

Ibikoresho byafashwe na M23 birimo amasasu, Camera, nibindi.

Iyi mirwano hagati ya M23 Ningabo za DR Congo FARDC ndetse n’imitwe bafatanyije, irimo kuba mugihe iki gihugu Kiri kwitegura amatora y’ Umukuru w’ Igihugu ateganyijwe mukwezi ku Ukuboza uyumwaka wa 2023.

Gusa perezida wa DR Congo Felex Antoine Tshisekedi ushoje Manda ye ya mbere akaba Ari no mu bakandida bari kwiyamamariza kuzayobora iki gihugu muri Manda(Mandate) ikurikiyeho, aherutse gutangaza ko ibice biri mumaboko yumutwe wa M23 nibifite umutekano muke ntamatora abiteganyijwemo.

Perezida Tshisekedi uri kwiyamamariza kuyobora Manda y’ umukuru w’ Igihugu muri DRC.

Written By
Kigeli

1 Comment

  • Komerezaho mwana w’Africa.tuzakumva???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *