AMAKURU

Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Leta ya Congo, FARDC na Wazalendo kwica abasivile mu gace ka Kizimba muri Teritwari ya Rutshuru.

  • PublishedMay 5, 2023

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kwerura ko yinjiye mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu mu guhangana na M23, umutwe ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Congo yavuze ko Wazalendo bikwiye kwibagirana ko umunsi umwe barashe ku ngabo za Leta, hagashyirwa imbere ko uyu munsi bafite umwanzi umwe basangiye ariwe M23 n’u Rwanda.

Ivuga ko ari abantu biteguye bo kwifashishwa igihugu cyatewe no guhashya abo bita abanzi by’umwihariko bagashyirwa mu buryo bumwe n’abasirikare ku rugamba.

Imitwe ya Wazalendo mu bihe bitandukanye byavuzwe ko yifatanya n’ingabo za Leta mu guhungabanya Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda no gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku wa 04 Gicurasi 2023, Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Leta ya Congo, FARDC na Wazalendo kwica abasivile mu gace ka Kizimba muri Teritwari ya Rutshuru, usaba ko hakorwa iperereza ricukumbuye kuri ubu bwicanyi.

Lawrence Kanyuka uvugira M23 yahuruje abarimo EJVM ndetse na EAC gukora iperereza ku bwicanyi bwahitanye abaturage 17 mu ijoro ryo ku wa 03 Gicurasi 2023 muri ako gace.

Mu itangazo yashyizeho umukono rivuga ko, hari n’abandi benshi bakomerekeye mu bikorwa by’ubufatanye bwa FARDC n’imitwe nka “FDLR, NYATURA, PARECO, CODECO, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacancuro noneho haniyongereyeho umutwe w’urubyiruko, uzwi nka Wazalendo, uri mu murongo umwe n’Interahamwe.”

M23 ivuga kandi ko tariki 02 Gicurasi 2023, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ubu bufatanye bwa Guverinoma ya Congo bwateze igico abaturage mu nzira ya Kalengera-Tongo, bakica inka zirenga 200 ndetse bagakomeretsa izirenga 150, ubundi bagasiga zapfuye.

Nanone kandi ku wa 03 Gicurari 2023, FARDC n’imitwe bafatanya, bagabye igitero mu gace ka Kilorirwe, bituma abaturage benshi bata ingo zabo n’inzuri zabo, bahungira hafi y’ahari ingabo z’iri mu butumwa bwa EAC (EACRF).

Umutwe wa M23 uvuga ko “Umenyesha abayobozi bo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga n’itangazamakuru ko hari ibikorwa bya Jenoside iri gukorwa ku buryo ibyabaye mu 1994 bishobora kongera kuba.”

Byemejwe na Guverinoma mu buryo bw’amategeko ko Wazalendo bagomba gukorana na FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umutwe wa M23 wagaragaje kurusha imbaraga Ingabo za Leta, hanzuwe ko nyuma y’intambara hazabaho uburyo bwo gusezerera Wazalendo mu gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Nkuko umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje M23 isaba ko ibikorwa byubwicanyi bwahagarara mu maguru mashya atari ibyo bazegura intwaro bagatabara abaturage bari mu kaga.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *