IMIKINO

Umutoza wa chelsea yagize icyo atangaza kuri Enzo Fernandez wabazwe, nyirubwite nawe yungamo.

Umutoza wa chelsea yagize icyo atangaza kuri Enzo Fernandez wabazwe, nyirubwite nawe yungamo.
  • PublishedApril 27, 2024

IKipe ya Chelsea iheruka kunyagirwa na Arsenal 5-0 idafite umukinnyi wayo w’ingenzi Cole Palmer. Palmer umaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League, anganya na Halland  ariko akamurusha imipira yavuyemo ibitego, aho amaze gutanga 9, Halland agatanga 5. Iyi kipe kandi irajya gukina na Aston Villa, kuri Villa Park idafite Enzo Fernández wabazwe kubera imvune, nawe akaba umwe mubayifashije iyi saison. Si uyu mukino gusa kandi kuko azagaruka mu kwezi kwa Gatandatu. Birumvikanisha ko kuri saison ye 2023_2024 yarangijwe n’imvune.

Enzo Fernández ukomoka muri Argentine, Chelsea yaguze imuvana muri Benifica amaze kuyikinira imikino 28 muri Premier League atsinda ibitego 3 n’imipira 2 yavuyemo ibitego.

Umutoza wa Chelsea Mauricio Roberto Pochettino Trossero yagize icyo atangaza ku mvune ya Enzo. Mu magambo ye yagize ati: “Enzo Fernández arababara cyane, yakinaga ariko agakinira ku gisa n’imune, ikingenzi ni ukwita ku kibazo kigakemuka neza kuruta gukomeza guhata umubiri kandi atameze neza. Kuba adahari ngo adufashe ni ikibazo gikomeye cyane  ku ikipe no kuri buri umwe, gusa turamwifuriza kugaruka vuba”.

.

Enzo Fernández nawe ati : “ Igikorwa cyo kubagwa cyagenze nreza, kandi nari mbikeneye, kuko amezi atandatu yari ashize ntonekara. Ndizeza abafana ba Chelsea ko ngaruka mu minsi ya vuba kandi ndi mwiza kurushaho”

Chelsea igiye gukina iri ku mwanya wa 9 n’amanota 47, mu gihe Aston Villa  irwanira umwanya wa kane n’ikipe ya Thothenum  ifite amanota 66, irusha Thothenum iyikurikiye amanota 6.

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *