IMIKINO

Umutoza wa Afrika y’epfo yatsinzwe umukino utaratangira👹Dore impamvu 👇👇

Umutoza wa Afrika y’epfo yatsinzwe umukino utaratangira👹Dore impamvu 👇👇
  • PublishedNovember 22, 2023
Hugo Broos utoza Afurika y’Epfo  yatsindiwe ku kibuga yanenze mbere y’uko umukino uba.Bafana Bafana yakiriwe n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo, saa Cyenda mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda C ryo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi kipe itazirwa BAFANA BAFANA yaherukaga gutsinda Bénin ibitego 2-1 i Durban, yakandagiye  ku butaka bw’u Rwanda  ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro, ihita ikomereza mu Majyepfo ahabereye umukino kuri Stade ya Huye.
 Hugo Broos, umubiligi  utoza Africa y’epfo aganira n’itangazamakuru yavuze ko bagowe n’urugendo rwo kuva I Kigali baza i Huye.
Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye, nk’uko bimeze buri gihe muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko ikibuga k’i HUYE gitandukanye nicyo bakiniyeho na Benin, ngo uretse kuba gifite ubwatsi bubi bw’ubukorano, kiranashaje gishobora kuba kimaze imyaka iri hagati 20_25, ni nko gukinira ku muhanda.
Gusa n’ubwo yagaragaje ikibuga n’urugendo nk’imbogamizi, ntabwo byagombaga gusibya umukino.
Waje no kurangira awutakaje ku bitego 2_0.
Kugeza ubu nyuma y’umukino wa kabiri mu matsinda u Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota 4 ndetse runazigamye ibitego 2, rukurikiwe na Africa y’epfo ifite amanota 3  n’umwenda w’igitego. Nigeria yicaye ku mwanya wa 3 n’amanota 2, nta mwenda w’igitego nta n’icyo izigamye, ibi ni ibintu isangiye na Lesotho utibagiwe na  Zimbabwe. Benin niyo iza ku mwanya wa nyuma n’inota 1 n’umwenda w’igitego.
Ku geza ubu muri iri itsinda, umukinnyi ukinira TS Galaxy ari we Ntwari Fiacre ni we muzamu utarinjizwa igitego mu iri itsinda.
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *