Uncategorized

Umutekano muke wa kenya utumye ibyamamare bihunga

  • PublishedMay 3, 2023

 

Umunyamideli n’umuhanzikazi Tanasha Donna, yatangaje ko adashobora gukomeza gutura muri Kenya bityo akaba agiye kuva muri iki gihugu byihuse n’umuryango bakajya gushakira ahandi.

Mu byamamare byose bituye muri iki gihugu aje mu bambere bafashe uyu mwanzuro wo kuva muri iki gihugu burundu.

Mu mpamvu yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitumye yanzura kuva burundu muri iki gihugu, harimo akavuyo n’umutekano mucye ukomeje kujya mbere.

Bityo aboneraho kubwira abakunzi be muri iki gihugu ko agiye gupakira ibikapu bye n’umuryango we bakigendera burundu inzira zikigerwa.

Tanasha ati: ”Turi mu bihe biteye ubwoba mu kuri dusanzwe dufite iterambere ariko kuva umwaka wa 2023 watangira buri munsi haba ikintu kibi kitari kiteguye. Ese Kenya ibi ni iki?”

Kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi neza igihugu uyu mugore agiye kwimukiramo.

Nk’uko yabisobanuye yavuze ko umwaka wa 2023 kuri Kenya ari umwaka udasanzwe kuko ukomeje kubamo ibintu bibi kandi bidafite ubusobanuro aho abantu bicana. Mu minsi micye ishize hasanzwe imirambo 99 mu ishyamba rya Shakahola.

Nkuko inyarwanda yabitangaje  byizerwa na benshi ko Tanasha azerekeza ku mugabane w’u Burayi cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Azaba yiyongeye ku mubare utari muto w’ibyamamare bikomoka muri iki gihugu bisanzwe bituye i mahanga nka Eddie Gathegi, The Blacklist, House, Dr Geoffrey, Twilight na Lupita Nyong’o.

Hari n’abandi batandukanye baba mu bihugu by’i mahanga aho bagera muri iki gihugu bagiye kugisura gusa.

Tanasha agiye kuva mu gihugu cya Kenya kubera ibibazo by’umutekano mucye ukomeje kurangwa muri iki gihugu

Ntabwo yatangaje aho azimukira ariko byizerwa na benshi ko ari ku mugabane w’u Burayi cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *