AMAKURU POLITIKI

Umushyikirano 19: Ubu nonaha Perezida Kagame ari kuganira n’Abanyarwanda ku mibereho y’Igihugu

Umushyikirano 19:  Ubu nonaha Perezida Kagame ari kuganira n’Abanyarwanda ku mibereho y’Igihugu
  • PublishedJanuary 23, 2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye 1500 bateraniye muri Kigali Convention Center ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19ikurikiwe n’Abanyarwanda batagira ingano bifashishije itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ni inama ikurikirwa no kuri site ziri hirya no hino mu gihugu ndetse n’izihurije hamwe Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Perezida Paul Kagame mu gutangiza Umushyikirano, arageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ageza ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano aho ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1) igeze.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka yateraniye muri Kigali Convention Center, ikaba izasozwa kuri uyu wa Gatatu rariki ya 24 Mutarama, ifatiwemo imyanzuro y’ingenzi ikomeza kuyobora icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azayobora Ibiganiro ku ngingo zitandukanye cyane cyane zirebana no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage.

Bivugwa ko ibibazo bigarukwaho bikora ku nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu uhereye ku bukungu, ibikorwa remezo, imitangire ya serivisi za taransiporo, uburezi, ubuvuzi, ndetse n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ni we uza kuyobora ibiganiro by’umunsi wa mbere nk’umusangiza w’amagambo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *