IMIKINO

Umuriro wo kotera kure mu ikipe ya Manchester City, De bryne na Ederson bashobora kugendera rimwe n’ubwo batwara igikombe.

Umuriro wo kotera kure mu ikipe ya Manchester City, De bryne na Ederson bashobora kugendera rimwe n’ubwo batwara igikombe.
  • PublishedMay 15, 2024

Mu ijoro ryashize nibwo Manchester City yakinaga na Tottenum umukino urangira batsinze iyi ikipe y’i London ibitego 2_0. Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 51′ gitsinzwe na Halland ku mupira yahawe na Kevin De Bryne, yaje kubasubira ku munota wa 90′ n’umunota 1′ w’inyongera.

Umuzamu Ederson Moraes yaje gukorerwa ikosa na  Romero maze maze bituma abaganga baza ku mwitaho yongera gukina. Ku munota wa 69 Pepe Guardiola yaje kumusimbuza umuzamu Ortega maze Moraes asohoka mu marira menshi cyane, ateragura intebe imigeri atumva uko asimbujwe. Abenshi bahise bakeka ko atishimiye gusimbuzwa kuko arimo arashaka umwanya mu ikipe y’igihugu ya Brazil kubera ko ahanganye na Alison Becker wa Liuverpool.

Uyu mwuka uje ukurikira umaze iminsi ugaragara ku mukinnyi De Bryne. Biranavugwa  ko Kevin De Bryne atishimiye umutoza ibyo umutoza we amaze iminsi agenda amukorera akaba yajya mu gihugu cya Arabia Saudite. Bitewe n’umwuka waraye ugaragaye umuzamu nawe n’umwe mu bavugwa ko yasohoka muri ikipe akajyana na captaine we muri Al Nasri.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *