Uncategorized

Umunyamideli Twahirwa Moses (Motion) yasabiwe igifungo

  • PublishedMay 10, 2023

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 umugabo washinze inzu ikomeye y’imideri. Buramurega ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano.

Bwana Turahirwa Moses uzwi nka “Motions” kubera ikigo cye, mu minsi yashize hacicikanye amavidewo ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu bikorwa by’ubutinganyi. Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Bwana Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda yagaragaye mu cyumba cy’urukiko yambaye imyenda y’umukara iriho utubara tw’umweru turanga ikigo yashinze kizwi ku izina rya “Motions”

Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge barimo abavandimwe n’inshuti ze. Ubushinjacyaha.

bukurikiranyeho Turahirwa ibyaha bibiri byo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha buvuga ko mu isuzuma ryamukozweho ryagaragaje ko mu maraso ye harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cya 321. Mu isaka ryakozwe mu rugo rwa Turahirwa, ubushinjacyaha buvuga ko hari agapfunyika k’urumogi kabonetse iwe mu nzu kari mu ishati.

Turahirwa avuga ko urumogi yarunywereye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yari amaze imyaka igera muri ibiri yiga. Ashimangira ko muri icyo gihugu urumogi rutabujijwe.

Kuri we asanga adakwiye kuryozwa urumogi yanywereye mu gihugu cyabimwemereraga. Gusa yemeza ko iyo aba yararukoreshereje mu Rwanda yabiryozwa. Naho ku gapfunyika ubushinjacyaha buvuga ko abasatse bagasanze iwe, uregwa asobanura ko atazi uko kahageze. Gusa agakomeza gukeka ko yaba yararuvanye mu Butaliyani atabizi. Avuga ko ishati barusanzemo atari yakayambayeho na rimwe.

Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano. Ubushinjacyaha bumurega ko yafashe urwandiko rw’inzira yahawe na leta akandikaho amakuru agaragaza ko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko. Uwiregura arahakana icyaha agasobanura ko atahinduye urwandiko rwe rw’inzira. Avuga ko ibyo yakoze yifashishije kopi yarwo itari umwimerere.

Yasobanuriye urukiko ko nta kimenyetso kigaragaza ko yahinduye urwandiko rwe rw’inzira. Avuga ko icyabaye ari uko yafashe kopi yarwo akuraho amwe mu makuru aruranga. Yabwiye urukiko ko ari gutegura filimi ye yise “Kwanda igice cya mbere” igaragaramo iyo shusho kandi ko nta hantu yigeze akoresha iyo kopi yahinduye ayiyitirira.

Urukiko rwabajije uregwa niba yumva guhindura urwandiko rwe rw’inzira bitagize icyaha, asubiza ko ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram yahise ayikuraho akimara kubona ko biteje ikibazo. Kuri we asanga nta cyaha yakoze nk’uko yabibwiye umucamanza.

Abamwunganira mu mategeko barimo Irene Bayisabe babwiye urukiko ko amategeko agendanye n’ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho asobanutse. Bavuga ko uwo bunganira yahinduye kopi y’urwandako rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira rw’umwimerere.

Na bo bari mu murongo umwe n’uwo bunganira ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Baravuga ko ibimenyetso by’urumogi bamusanzemo yabifatiye mu Butaliyani na cyane ko na we abyiyemerera. Basabye ko urukiko rwaziherera mu icarubanza rukazabishingiraho rumurekura agakurikiranwa yidegembya.

Nyuma yo kugaragaza uburemere bw’ibyaha bumukurikiranyeho, ubushinjacyaha bwasabiye Bwana Turahirwa kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi. Bufite impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera kandi ko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri y’igifungo mu gihe iperereza bukimukoraho rikomeje.

Uregwa yasabye kuburana ari hanze y’uburoko atanga inzu ye y’imideri nk’ingwate. Yasobanuye ko ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari eshatu mu mafaranga y’amanyarwanda. Se umubyara na mushiki we wigisha muri Kaminuza na bo bemera kumwishingira mu gihe urukiko rwaramuka rumurekuye by’agateganyo.

Abanyamategeko be, Irene Bayisabe na Frank Asiimwe, bavuze ko urukiko rwashingira ku kuba ari ubwa mbere uregwa akurikiranywe mu nkiko. Bibukije ko ihame ari ukuburana adafunzwe igihe nta mpamvu zikomeye zishingiye ku byagezweho bihagije mu iperereza.

Bavuze ko urukiko ruramutse rubibonye ukundi, rushobora kurekura by’agateganyo uwo bunganira, rukamutegeka kuzagira ibyo yubahiriza. Baravuga ko ntaho yacikira na cyane ko urwandiko rwe rw’inzira rwafatiriwe ruri mu maboko y’ubushinjacyaha.

Aba banyamategeko banashingiye ku kuba uregwa yemeye gutanga ibyangombwa bya ‘Motions” ihanga imideri nk’ingwate. Barasaba ko urukiko rwazanaha agaciro abishingizi be barimo Se umubyara na mushiki we wigisha muri kaminuza.

Bwana Turahirwa Moses wamamaye cyane nka “Motions” kubera ikigo cye akanambika abakomeye, mu minsi yashize hacicikanye amavidewo ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu bikorwa by’ubutinganyi. Amavidewo ataravuzweho rumwe n’abahurira ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu kandi, iyo bigeze ku ngingo y’ubutinganyi uretse kuba bamwe babifata nko guta umuco, nta cyo amategeko y’u Rwanda ayivugaho.

Nyuma yo kumva imiburanire ku mpande zombi, umucamanza yatangaje ko azabifataho icyemezo ku itariki ya 15 z’uku kwezi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *