Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yajuriye nyuma yo gutatirwa gufungwa by’ agateganyo
Umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul, ukurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha yajuririye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.
Ni icyemezo cyasomwe ku wa 7 Ugushyingo 2023, ndetse ahita yoherezwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Amaze muri Gereza iminsi 16, akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, bivuze ko amaze ukwezi n’iminsi irindwi afunzwe.
Nyuma y’icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo, Nkundineza, yahise akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kutishimira imikirize y’urubanza mu rwego rubanza.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha Nkundineza yakoze bishingiye ku biganiro yagiye atanga birimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba Miss Mutesi Jolly.
Ikindi ni icyatambukijwe mu Ukwakira 2023, nyuma y’isomwa ry’Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza yakoze ibiganiro birimo amakuru y’ibihuha yashoboraga gutuma Mutesi Jolly atakarizwa icyizere muri rubanda.
Bwagaragaje ko hari aho yavuze ko Mutesi Jolly ari mu bukangurambaga bukomeye bwo gusaba abatangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid ngo bazahindure imvugo.
Nkundineza Jean Paul yahakanye ibyaha akekwaho, asaba Urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza.
Yari yagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko yiteguye no guhagarika umwuga w’itangazamakuru kuko Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko kumufunga ari bwo buryo bwo guhagarika gukomeza gukora icyaha.
Urukiko rwari rwavuze ko kuba Nkundineza yaragiye avuga amazina y’abatangabuhamya kandi mu rubanza atari yatangajwe ari impamvu yatuma akekwaho icyaha cyo guhohotera abatangabuhamya.
Rwasanze amagambo yagiye atangazwa na Nkundineza Jean Paul kuri Mutesi Jolly arimo “ko ari akagome”, “mafia”, no kumubwira ngo bamuhe Prince Kid amurye byaba impamvu zikomeye zituma akekwaho kumuhohotera.
Rwari rwagaragaje ko gukoresha imvugo “Umutego mutindi ushibukana nyirawo” bitaba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho kuko ibyagezweho mu iperereza kuri icyo cyaha bidahagije.
Rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha. Rwavuze ko ibyaha akurikiranyweho yatangiye kubikora mu 2022, bityo kumukurikirana afunzwe ari bwo buryo bwatuma adakomeza kubikora cyangwa ngo ashyire igitutu ku batangabuhamya.
Urubanza mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ruteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2023, saa Tatu za mu Gitondo.