Umuntu wambere ushyizwe munzu ndangamurage Ari muzima
Umuhanzikazi Rihanna yahawe icyubahiro nyuma yo guca uduhigo dutandukanye, akorerwa ikibumbano gisa nawe, gishyira mu nzu ndangamurage yo muri Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi.
Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by’abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy’umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna. Iyi nzu yashinzwe n’umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tussauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835.
Hashize imyaka 200 iyi nzu ikora ibibumbano by’ibyamamare, ndetse inafite amashami mu mijyi itandukanye. Mu mashusho iyi nzu ndangamurage yashyize kuri YouTube, yerekanye ikibumbano yakoreye Rihanna aho cyashyizwe mu nzu ndangamurage ya Madame Tussauds iherereye mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.Ikibumbano Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage muri Amsterdam
Iki kibumbano kirasa neza nkawe ndetse ukitegereje wagira ngo ni umuntu nyamara ari ikibumbano gikoranye ubuhanga, ndetse kinasize amabara yabugenewe ku buryo uruhu rusa nk’urw’abantu.Iki kibumbano gikoranye ubuhanga ku buryo ukirebye wagirango ni Rihanna wa nyawe
Inzu ndangamurage ya Madame Toussauds yatangaje ko yifuzaga guha icyubahiro Rihanna ikamukorera ikibumbano nk’umwiraburakazi wa mbere mu muziki waciye agahigo ko gutunga arenga miliyari y’amadolari ndetse akanagirwa intwari y’igihugu cye cya Barbados.
Ikibumbano cya mbere Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage i New York