Uncategorized

Umukobwa yiyahuye akoresheje ikariso yiziza ko bamufunze azira ko yashatse umugabo ataragira imyaka 18 yu bukure!!

Umukobwa yiyahuye akoresheje ikariso yiziza ko bamufunze azira ko yashatse umugabo ataragira imyaka 18 yu bukure!!
  • PublishedOctober 6, 2023

polisi yo mu gihugu cya Kenya yatabaye mu maguru mashya umukobwa uherutse gufunganwa na mugenzi we kubera ko bashatse umugabo bataruzuza imyaka y’ubukure, maze nawe agahitamo gushaka kwiyahurira muri Kasho akoresheje ikariso.

Aba bakobwa babiri bari munsi y’imyaka 18 ni abo Ntara ya Kaminini bakaba bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Sirende.

Amakuru avuga ko batawe muri yombi ku busabe bw’ababyeyi babo kugira ngo hashakishwe umugabo wabarongoye batarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma yo kugezwa muri Kasho ya Polisi nibwo umwe yagerageje kwiyambura ubuzima ariko atabarwa ataragera kuri uwo mugambi.

Ubwo yifashishaga ikariso ngo yiyahure, Abapolisi batabaye mu maguru mashya bahita bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Raporo y’abaganga yagaragaje ko uriya mwana w’umukobwa atwite ni mu gihe mugenzi we basanze akarangabusugi karangiritse kubera gusambanywa n’uwo mugabo ugishakishwa.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *