AMAKURU

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa yapfuye ku myaka 82

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa yapfuye ku myaka 82
  • PublishedApril 17, 2024

Umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro yapfuye ku myaka 82 y’ubukuru, amakuru y’urupfu rwe akaba yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024. 

Rujugiro yamenyekanye cyane nk’umwe mu baherwe u Rwanda rwagize ariko akaba yari amaze imyaka myinshi yarahunze Igihugu.

Amakuru y’urupfu rwe yabanje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko abanza no gusakara mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’Ijwi ry’Amerika n’ibindi.

Icyo kinyamakuru kivuga ko cyavugishije umwe mu bo mu muryango we yemeza iby’urupfu rwe nubwo hataramenyekana icyo yaba yazize kugeza ubu.

Uyu muherwe yiberaga muri Afurika y’Epfo akaba yaragiye avugwaho gushora imari mu bihugu bitandukanye by’Afurika by’umwihariko mu nganda zikora itabi.

Rumwe mu nganda ze zizwi kandi zikomeye ni urwitwa Pan African Tobacco Group.

Rujugiro yavukiye mu Rwanda ariko kuba rwiyemezamirimo kwe kwatumye aba umushoramari mpuzamahanga ndetse hari n’agace k’i Kigali kamwitiriwe.

Yubatse ubucuruzi bwagutse mu nzego zinyuranye ariko akaba ari n’umwe mu bacuruzi bashinjwa ibyaha bikomeye birimo n’ibyatumye ahunga ubutabera bw’u Rwanda.

Ibyaha ashinjwa si ibyo yakoreye mu Rwanda gusa kuko no mu 2021 hasohotse raporo irwanya ubuhezanguni, ibyaha, ruswa n’ibindi bikorwa bitemewe mu bucuruzi yamushyiraga imbere nk’umwe mu batera inkunga ibikorwa b’iterabwoba.

Guverinoma y’u Rwanda imushinja kugerageza guhirika ubuyobozi no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nanone kandi uwo munyemari wari ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda akurikiranyweho kunyereza imisoro n’ibindi byaha bishingiye ku bukungu.

Uruganda rw’itabi rwa Tribert Rujugiro Ayabatwa rwashinzwe mu 1978 ubwo yatangiraga gukorera imiti y’itabi (cigarettes) mu Burundi.

Urwo ruganda rwagiye rwaguka ndetse rugenda rugaba amashami mu bihugu by’abaturanyi.

Yashinze uruganda muri Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 1984, akomereza muri Afurika y’Epfo mu 1991.

Hagati y’umwaka sa 1996 na 2011, uruganda rwe rwatangiye gukorera mu bindi bihugu birimo Angola, Uganda, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Nigeria na Sudani y’Epfo.

Mu 2013 na bwo yashinze ishami muri Uganda ahitwa Arua, guhera mu 2019 icyo kigo cye kibarirwa mu nyungu ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ku mwaka, kikaba gikoresha abasaga 7 000 muri Afurika yose.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *