IMYIDAGADURO

Umuhanzi Mukankusi yavuze uko bishe mama we bamuciye amaguru n’amaboko

Umuhanzi Mukankusi yavuze uko bishe mama we bamuciye amaguru n’amaboko
  • PublishedApril 13, 2024

Umuhanzi Mukankusi Grace umunyerewe mu ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko nyina yishwe tariki 13 Mata 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi aciwe amaboko n’amaguru.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2024 ubwo yari agiye kuririrmba indirimbo yise ‘Mfite ibanga’ mu gikorwa cyo Kwibuka abanyepolike hamwe no gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu byaberaga ku rwibutso rwo ku Irebero.

Mukankusi yavuze ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’urupfu rwa Nyina wishwe kuri iyo tariki.

Yagize ati ” Ngiye kuririmba indirimbo nise Mfite ibanga, ikubiyemo ubuhamya bw’urupfu Mama yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi tariki nk’iyi.”

Yongeraho ati” Bamuciye amaguru n’amaboko bamuta mu cyobo, bamugerekaho indi mirambo, yicwa no kubura umwuka.”

Muri iyo ndirimbo avuga ukuntu umubyeyi we yamusabye amazi akayabura ahubwo akamuha ibiziba.

Mu gitero cya nyuma cyayo avugamo ko hari umurage yasigiwe n’umubyeyi aho muri iyo ndirimbo

Agira ati “Mwana wanjye urabe intwari, ubupfura bukurange iteka, urajye ushishoza kandi wange umugayo, ikivi nsize ni wowe wo ku cyusa, nguhaye umugisha wa kibyeyi.”

Mu ndirimbo ze n’ibiganiro akora yumvikana abwira abarokotse Jenoside ko hari icyizere cyo kubaho kandi neza, ndetse ko batagomba guheranwa n’agahinda, kuko abo babuze banezezwa no kubona bariyubatse.

Uretse Mfite ibanga, Mukankusi afite izindi ndirimbo nyinshi zirimo Nzahora mbunamiye, Urumuri, Icyizere n’izindi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *