IBICE BYOSE IMYIDAGADURO

Umuhanzi Black Sherif ashobora kuba agiye guhagararira shitani ku isi

Umuhanzi Black Sherif ashobora kuba agiye guhagararira shitani ku isi
  • PublishedNovember 2, 2023

Bishop Kwame Asimah yasabye umuhanzi Balck Sherif kwisibaho Tatoo yiyanditseho kugira ngo adaterwa n’abadayimoni bakamujyana banyuze mu bishushanyo yishyize ku mubiri we.

Bishop Kwame Asimah washinze itorero rya Ajagurajah movement, yaburiye umuhanzi Black Sherif ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Ghana kwikuraho ibishushanyo yishyize ku mubiri we mu gihe ataba ashaka ko abadayimoni bamwataka.

Uyu mupasiteri yavuze ko Black Sherif naramuka akoze ubushakashatsi ku bisobanuro by’ibishushanyo yishyizeho, azasanga ari inzira nziza abadayimoni bakoresha kugira ngo binjire mu muntu ndetse banamugire igikoresho cyabo. Uyu mupasiteri yahise amusaba ko yakwikuraho ibyo bishushanyo hakiri kare.

Uyu mupasiteri yavuze ko ibyo bishushanyo yishyizeho bigaragaza amarira aribyo biba inzira y’imyuka mibi ndetse avuga ko ibyo yishyizeho yabigereranya n’abakobwa bahindura ibara ry’inzara zabo ndetse bakishyiraho inzara nshya zitari iza karemano.

Black Sherif w’imyaka 20 umaze kugaragaza ko ari umwe mu bazaba inkingi za mwambwa mu muzikin wa Ghana, yishushanyije ku kuboko kwe kw’iburyo ibishushanyo bitandukanye bifite ubusobanuro bwabyo ariko uyu mupasiteri akaba yahishuye ko aribyo abadayimoni banyuramo anamugira inama yo guhita abikuraho.

Si Black Sherif gusa ucyetsweho ko yagirwaho ububasha n’imyuka mibi kuko Rema nawe bamunenze igihe kirekire ko akorana n’imyuka mibi akenshi ikanyura mu mikufi yambara mu gihe Black Sherif we iyo myuka mibi izanyura mu bishushanyo yishyize ku mubiri.

Black Sherif w’imyaka 20 amaze guca uduhigo dutandukanye mu gihugu cya Ghana ndetse akaba yaratwaye ibihembo bitandukanye acyesha indirimbo ze nka Kwaku, First Sermon, Second sermon ndetse n’izindi zitandukanye.

Black Sherif yagiriwe inama yo guhanagura ibishushanyo yishyizeho mu gihe adashaka kuba umugaragu w’imyuka mibi

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *