UBUKUNGU

Umuhanda Rwamagana-Ngoma wari warahagaritse ubuhahirane ubu ni nyabagendwa

Umuhanda Rwamagana-Ngoma wari warahagaritse ubuhahirane ubu ni nyabagendwa
  • PublishedJanuary 8, 2024

Bamwe mu baturage batuye mu Turere twa Rwamagana na Ngoma bavuga ko ikorwa ry’ umuhanda uhuza utu turere unyura mu gishanga cya Cyaruhogo ryabakuye mu bwigunge bari barimo igihe wari warangiritse, ubu bakaba barasubukuye ubuhahirane n’ingendo.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 ni bwo umuhanda uhuza uturere twa Rwamagana na Ngoma unyura mu gishanga cya Cyaruhogo wangiritse ku buryo bukomeye uhagarika imihahirane ndetse n’ingendo ku modoka zahanyuraga bikajya bizisaba kuzenguruka mu Karere ka Kayonza.

Mu gihe cy’imvura kandi igishanga cyaruzuye aho bita i Nkungu ku buryo abaturage kwambuka byasabaga ko abasore babaterura bakabashyira ku bitugu bakishyura amafaranga 500.

Mbaraga Jean Chrisostome wo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma yavuze ko ubwo umuhanda wangirikaga babuze uko bageza umusaruro ku isoko rya Rwamagana ndetse n’ibicuruzwa baranguragayo babicuruza bakabura aho babikura.

Yagize ati: “Muri Ngoma tujyana umusaruro w’inanasi, ibitoki, ibifenesi, ibishyimbo n’indi myaka mu isoko rya Rwamagana ariko ubwo umuhanda muri 2021 wangirikaga ubuhahirane bwarahagaze kuko imodoka zitwara abantu n’ibintu ziva cyangwa zijya i Zaza ntizanyuraga aha mu gishanga. Twe twakoreshaga amagare ndetse n’abamotari byasabaga kutwambutsa badushyize ku bitugu tukishyura amafaranga 500 n’ikinyabiziga bakagiterura.”

Kamaliza Annonciata atuye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma na we yagize ati, “Uyu muhanda warqi ubangamye kuko gukora urugendo rujya mu mujyi wa Rwamagana byaratugoraga, twageraga mu gishanga tugasanga amazi aruzuye tugakuramo imyenda n’inkweto tukanyura mu mazi cyangwa tukemera bakaduterura tukishyura amafaranga 400 cyangwa 500.”

Kuri ubu barishimira ko umuhanda wa laterite wakozwe ukaba ari nyabagendwa bakaba bageza umusaruro wabo ku masoko yo mu Turere twombi ndetse ahuzuraga amazi hakigizwa hejuru ku buryo imvura iyo iguye hadashobora kongera kuzura.

Banganirora Samuel atuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana utwara abantu n’ibintu kuri moto yagize ati: “Igishanga cyuzuraga tukabura aho tunyura byatumye tudakorera muri uyu muhanda ariko ubu ni nyabagendwa. Abagenzi ndabatwara cyangwa abaturage baranguye ibicuruzwa nkabatwaza kuko urakoze umeze neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), Imena Munyampenda yavuze ko hari itandukaniro n’umuhanda wari usanzwe kuko wigijwe hejuru ariko by’umwihariko mu gishanga ku buryo amazi aca hasi.

Yagize ati: “Mbere wabonaga ko ibiraro biri ku rwego rw’ibishanga imvura yagwa amazi akabinyura hejuru ariko ubu twakoze icyo bita embankment [mu rurimi rw’Icyongereza] ku mihanda yegereye ibishanga ku buryo imihanda ijya hejuru amazi akazajya aca hasi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko kuba umuhanda warakozwe byongereye imigenderanire hagati y’abaturage ndetse bikomeza kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Turishimira ko umuhanda wakozwe kandi umuhanda iyo ukoze neza imihahirane irihuta, abantu bagenda neza ndetse bagakoresha igihe gito. Turishimira kandi ko umuhanda wigijwe hejuru kuko bidufasha kugomera amazi neza kugira ngo akoreshwe neza atangije imyaka y’abaturage no kubungabunga ibidukikije kandi imodoka zidaciye hasi. Umuhanda uragendwa neza kandi ibisubizo twifuzaga byashyizwe mu bikorwa.”

Yakanguriye abaturage batuye Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko abatuye Rwamagana na Ngoma kubyaza amahirwe umusaruro kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi hagati y’Uturere twombi ndetse no kugenderana.

Rubingisa kandi yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo hashyirwamo kaburimbo nk’igisubizo kirambye dore ko mu Karere ka Ngoma hari ubukerarugendo bw’amahoteli buri gushyirwa mu bikorwa ku biyaga bya Sake na Mugesera.

 

Umuhanda wa laterite uri kubakwa kuva muri 2023 ureshya na kilometero 30,7 uturuka ahazwi nka Buswayilini muri Rwamagana ukanyura mu gishanga cya Cyaruhogo ukagera mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma. Biteganyijwe uko uzuzura muri Kamena 2024, ukaba uzuzura utwaye miliyari 3,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *