AMAKURU

Umugabo yakatiwe igihano kiremereye kubera gufata ku ngufu

Umugabo yakatiwe igihano kiremereye kubera gufata ku ngufu
  • PublishedOctober 5, 2024

mbega ukuntu bibabaje

Umunyafurika y’Epfo wafashe ku ngufu abantu benshi – barimo abana b’imyaka icyenda – yakatiwe ibifungo 42 bya burundu.

Nkosinathi Phakathi yahamwe n’ibirego 90 byo gufata ku ngufu yakoze hagati y’umwaka wa 2012 na 2021.

Rimwe na rimwe, uwo w’imyaka 40 yatumaga abana bamureba arimo gufata ku ngufu, ndetse yanahatiye abahungu bato gufata ku ngufu inshuti zabo z’abakobwa, nkuko ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo (NPA) bwabivuze.

Ibyaha bya Phakathi byabereye mu gace ka Ekurhuleni cyangwa mu nkengero zako. Ako gace kari mu burasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg.

Ku wa gatanu, urukiko rukuru rw’i Johannesburg rwumvise ko Phakathi ahawe ibifungo 42 bya burundu ku birego byo gufata ku ngufu, gushimuta, ubujura no gusagarira.Akenshi, ibifungo byinshi bya burundu bitangwa mu manza zikaze cyane zirimo abahohotewe benshi.

Ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo bwavuze ko umucamanza yemeye ko Phakathi yagaragaje “kuticuza [ibyo yakoze] ndetse yarenze igaruriro”.

Benshi mu bo Phakathi yafashe ku ngufu bari abanyeshuri b’abana, umuto cyane muri bo ni umukobwa w’imyaka icyenda, nkuko itangazo ry’ubushinjacyaha ryabivuze. Umuntu mukuru cyane yafashe ku ngufu yari afite imyaka 44.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Phakathi yibasiraga benshi muri abo bantu ubwo babaga barimo kujya cyangwa kuva ku kazi cyangwa ku ishuri.

Phakathi yanasagariye bamwe mu bo yahohoteye abasanze mu ngo zabo, yigize umukozi ukora amashanyarazi ugiye gukora ibikoresho byayo byo mu rugo, kugira ngo ashobore kuhinjira, nkuko itangazo ry’ubushinjacyaha ryabivuze.

Phakathi yacitse ukuguru nyuma yo kuraswa na polisi mu kumuta muri yombi mu mwaka wa 2021.

Yitabiriye ikatirwa rye ryo ku wa gatanu agendera ku mbago, yambaye imyenda y’imyitozo (‘training’) y’ibara ry’ubururu n’agapfukamunwa.

Afurika y’Epfo yugarijwe n’ibyaha by’urugomo biri ku kigero cyatumbagiye. Gufata ku ngufu n’ubwicanyi biri hejuru cyane.

Hagati ya Mata (4) na Kamena (6) uyu mwaka, abantu barenga 9,300 bafashwe ku ngufu muri Afurika y’Epfo – abo ni inyongera ya 0,6% ugereranyije no mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize, nkuko imibare ya polisi ibigaragaza.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *