AMAKURU

Uganda: Ikigo cy’amashuri cyafunzwe nyuma y’igihe kinini kibasiwe n’imyuka mibi mu banyeshuri

Uganda: Ikigo cy’amashuri cyafunzwe nyuma y’igihe kinini kibasiwe n’imyuka mibi mu banyeshuri
  • PublishedApril 14, 2023

Mu gihugu cya Uganda hari ishuri ribanza ryitwa Sakaza Memorial ryafunzwe igihe kitazwi biturutse ku ndwara yadutse itaramenyekana aho bamwe bavuga ko ari imyuka mibi

Ubuyobozi bw’ikigo bwatangaje ko hadutse indwara itaramenyekana ku buryo n’itsinda ry’abaganga ryageze kuri iryo shuri bagasuzuma iyo ndwara ariko bakabura ubwoko bwayo, ariho bahereye bavuga ko ari imyuka mibi.

Ikinyamakuru Monitor cyatangaje ko kubufatanye bw’ababyeyi barerera kuri icyo kigo hamwe na Polisi, bafashe icyemeze cyo kuba bafunze iryo shuri mu gihe kitazwi ngo habanze hasuzumwe ibyicyo kibazo.

Umuyobozi w’icyo kigo witwa Julliet Namagembe, yavuze ko kuva abanyeshuri bava mu kiruhuko cya Pasika batongeye kwiga kuko iyo binjiye mu ishuri bahita bafatwa n’ibintu bitazwi hanyuma bagatangira gutaka cyane ndetse bamwe bikabaviramo kwikubita hasi nk’umuntu urwaye igicuri.

Ikibabaje ni uko ntamuntu ushobora gutanga ubutabazi kuko iyo ugiye gufasha umuntu wahuye niyo ndwara nawe bihita bigufata ku buryo abarimu n’abandi batinye gukora ubutabazi.

Kugeza ubu Minisiteri y’uburezi muri Uganda ntabwo  iratangaza kuri icyo kibazo cyatumye icyo kigo gifungwa mu gihe kitazwi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *