Udupfunyika 400 tw’urumogi twafatanwe abasore 2 imuhanga
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00′) wo ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023, abasore babiri bafatwanywe udupfunyika 400 tw’urumogi mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera.
Ifatwa ry’aba basore bakekwaho gukwirakizwa ibi biyobyabwenge ryagezweho bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru barakurikiranwa barafatwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko abasore babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwo bw’urumogi mu baturage ku bufatanye bw’abaturage basanzwe bazi amakuru yuko aba bantu ko basanzwe barucuruza.
Yagize ati: “Aba bantu bafashwe ni uwitwa Sibobugingo Diogene ufite imyaka 31 y’amavuko na Munyemana Vincent ufite imyaka 33 batanzweho amakuru n’abaturage, maze Inzego za Polisi y’Igihugu n’Igisirikare bajya kubafata basanga bafite urumogi ruri mu dupfungika 400 bakaba bari batuye mu Kagari ka Gahogo mu Mudugudu wa Ruvumera ho mu Murenge wa Nyamabuye”.
Akomeza avuga ko abo basore bahise bafatwa kugira ngo bakurikiranwe ariko banabazwe aho bakura urwo rumogi.
Ashimira abaturage batanze amakuru y’uko aba basore basanzwe bakwirakwiza iki kiyobyabwenge cy’urumogi bityo natwe turakurikirana tubona ko barufite baranarufatanwa.
Ati: “Turasaba abatuge kudahishira aba bantu bameze gutya kuko uru rumogi barugurisha abakuru n’abato bagakwiye kuzagirira akamaro imiryango yabo n’igihugu cy’ejo hazaza bakangiza inzozi zabo bagombaga kuzageraho mu minsi izaza.”
Gitifu Nshimiyimana avuga ko aba bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kigira ngo rubashe gukora neza iperereza kandi abaturage bakwiye kwirinda ubufatanyacyaha bagahishira abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakanabicuruza kuko ababinywa bibangiza cyane cyane urubyiruko.
Aba basore bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi bajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Nyamabuye, mu gihe iperereza rigikomeje.
Iteka rya Minisiteri y’Ubuzima No 001/MoH/2019 oryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.