IBICE BYOSE

Ubwonge burashimira U rwanda kubera amasezerano ibihugu byombi byagiranye

Ubwonge burashimira U rwanda kubera amasezerano ibihugu byombi byagiranye
  • PublishedNovember 2, 2023

Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza yatangaje ko abimukira babwinjiyemo binyuranye n’amategeko bagabanutseho 33%

ugereranyije n’umwaka ushize, abayobozi bakavuga ko amasezerano y’iki gihugu n’u Rwanda ari kimwe mu byabigizemo uruhare.

Abimukira benshi banyura mu nzira y’amazi yitwa English Channel. Ni inzira itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa.

Yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imibare ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu igaragaza ko abimukira binjiye mu buryo bunyuranye n’amategeko kugeza mu Ukwakira 2023 ari 26.605 mu gihe kugeza mu Ukwakira 2022 bari 39.883.

Iyi mibare igaragaza igabanuka rya 33%, ndetse uyu mwaka ushobora kurangira harabayeho impinduka kubera ko abantu badasiba gushaka uburyo binjira muri iki gihugu.

Umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Umutekano yabwiye Daily Mail ati “Ni intambwe nziza imaze kugerwaho ariko haracyari urugendo rurerure. Ntiturahagarika ubwato bwose ariko ni byo minisiteri ishyize imbere.”

Mu Ukwakira 2022, abimukira 6900 ni bo babarurwaga ko banyuze muri English Channel, na ho mu gihe nk’icyo mu 2023 baragabanutse bagera kuri 1.775.

Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko muri uyu mwaka ikirere cyari cyiza ku buryo byari korohereza abimukira kwambuka ugereranyije n’umwaka ushize.

Abaminisitiri batandukanye bemeza ko kuba baragarutse mu buryo bwuje ubukana kuri iki kibazo cy’abimukira mu bihe bitandukanye, amasezerano u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda yo kohereza abimukira n’andi masezerano u Bwongereza bwasinyanye na Albania yo gusubizayo abimukira bahakomoka ari byo byaciye intege abimukira.

Abimukira benshi binjiye mu Bwongereza muri uyu mwaka ku munsi umwe bari 872, binjiye tariki ya 2 Nzeri, mu gihe mu mwaka ushize tariki ya 3 Nzeri hinjiye abimukira 1.305.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Suella Braverman, ategereje ko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rufata icyemezo ku bujurire igihugu cyatanzwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko amaserano yo kohereza abimukira mu Rwanda adakurikije amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Urukiko rw’Ikirenga ruramutse rwemeye icyemezo cyo kohereza abimukira, bahita batangira koherezwa mu Rwanda.

U Bwongereza buherutse gutangaza ko bushobora kwikura mu Masezerano Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bijyanye no kubahiriza Uburenganzira bwa muntu, ECHR, mu gihe cyose Urukiko rw’Ikirenga rwaba rutesheje agaciro gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira.

Mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yatsinda uru rubanza, abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda tariki 24 Gashyantare 2024.

Abakozi bo muri Minisiteri ishinzwe Umutekano n’izindi nzego bakorana bamaze iminsi bitoza uko bazabigenza urukiko niruramuka rwemeje ko kohereza abimukira mu Rwanda byubahirije amategeko.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *