AMAKURU

Ubwe Yikoresheje Impanuka y’Indege Ngo Yongere Ingano Yabareba Amashusho Anyuza Kuri Youtube.

Ubwe Yikoresheje Impanuka y’Indege Ngo Yongere Ingano Yabareba Amashusho Anyuza Kuri Youtube.
  • PublishedMay 13, 2023

Umugabo w’Imyaka 29, Travor Daniel Jacob yemeye imbere y’Abashinzwe umutekano ko ariwe ubwe wapanze impanuka y’Indege ye mu rwego rwo kugirango abone icyo tuzi nka ‘Views’ ku rubuga rwe rwa YouTube, nyuma yaho agasibanganya ibimenyetso by’aho ibisigazwa by’Indege ye yaguye, kugira ngo ayobye uburari.

 

Jacob, yahagurukije indege ye kuwa 24/11/2021 ku kibuga cy’Indege cyo mu mujyi wa Lompoc muri Santa Barbara, gusa ntiyifuzaga kuza kuyiparika bisanzwe, yashakaga kuyigeza mu kirere ubundi akayivamo maze agafata amashusho ye ayivamo nkuko byaje kugaragara nyuma mu mashusho koko.

Jacob yari yashyize ibikoresho bifata amashusho (Cameras) mu bice byinshi byiyi ndege ye, ubundi yitwaza umutaka bagurukiramo (parachute), camera ndetse n’Inkoni ifata camera. Mugihe kingana n’Iminota 35 nyuma yuko indege ihagurutse, ubwo yagurukaga hejuru y’Ishyamba rya Los Padres hafi ya Santa Maria, nibwo Jacob yahise asimbuka ayivamo ubundi yifatira amashusho ye aguruka mukirere kugera ageze hasi kubutaka. Nyuma yo kugera kubutaka yahise asubira aho indege yaguye yifatira amashusho indege yafashe ubundi arigendera.

Jacob yahise atangaza iyi mpanuka y’Indege ye kubashinzwe umutekano wo gutwara ibintu n’Abantu nyuma y’Iminsi ibiri, gusa abeshya inzego zibishinzwe ko atazi aho ibisigazwa by’Indege ye yahanutse biri. Nyuma y’Ibyumweru bibiri, Jacob n’Inshuti ye bagiye aho indege yaguye bangiza ibimenyetso  byose, bakuraho nibisigazwa by’Iyi ndege.

Nyuma y’ukwezi kumwe nibwo uyu mugabo, Jacob, yashyize amashusho ye yifashe ubwo yakoraga impanuka kuri YouTube maze yandikaho ngo “Niyangirije indege” aribyo bamwe mubarebaga aya mashusho bashyiraga ho ibitekerezo bagaragaza ko biteye urujijo kuko ubwe yari yambaye umutaka kuva nambere yuko impanuka iba kandi yari afite camera n’inkoni yayo.

Nyuma yaho, Jacob, yaje kwemera ko yakoze impanuka y’Indege kubushake murwego rwo kugirango yibonere amafaranga ahabwa na YouTube. Yanemeye ko kandi yabeshye inzego zibishinzwe nyuma yo gutanga raporo y’ibinyoma akanavuga ko indege yabuze ingufu za moteri ikananirwa gukomeza nyuma y’igice cy’isaha itangiye kuguruka aribyo byatumye ayivamo kuko atari bubone uko yayigeza hasi kubutaka ngo aparike neza. Ikigo gishinzwe ingendo zo mukirere (Federal Aviation Administration) cyahise gitesha agaciro uruhushya rwo gutwara indege rw’uyu mugabo, mu mwaka ushize. Jacob azitaba Urukiko mu minsi iri imbere.

 

Source: CNN News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *