UBUZIMA

ubwangavu bw’imburagihe buteje inkeke isi

ubwangavu bw’imburagihe buteje inkeke isi
  • PublishedJune 15, 2024

Mu myaka za mirongo ishize, abahanga muri siyanse ku isi bakomeje guterwa impungenge n’ibimenyetso byerekana ko abakobwa bagenda binjira mu bwangavu imburagihe ugereranyije n’ibiragano byabanje.

Kuva ku gihe babonera imihango yabo ya mbere, kugera ku kumera amabere, izi mpinduka ziranga intangiriro y’ubwangavu birasa n’aho zirimo kugenda ziza mbere.

Urugero, bibarwa ko abakobwa bo muri Amerika uyu munsi batangira kujya mu mihango imyaka ine mbere kurusha abo mu myaka 100 ishize.

Muri Gicurasi, imibare mishya yerekanye ko abakobwa bavutse hagati ya 1950 na 1969 batangiye kujya mu mihango bari ku kigereranyo cy’imyaka 12.5, iyi myaka yaramanutse igera kuri 11.9 ku kiragano cyavutse mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 na 2000.

Ibi byakomeje kuboneka n’ahandi ku isi.

Abahanga bo muri Korea y’epfo bavuze baburira (gutanga imiburo) ko uburyo umubare w’abakobwa bagaragaza ibimenyetso by’ubwangavu kare cyane – kumera amabere cyangwa kujya mu mihango batarageza imyaka 8 – wikubye inshuro 16 hagati ya 2008 na 2020.

Audrey Gaskins, umwalimu kuri Emory University i Atlanta muri Amerika, ati: “Turimo no kubona ko uku kugabanuka kw’imyaka yo kujya mu bwangavu kuri no kwigaragaza mu bo mu byiciro byo hasi mu bukungu, no mu moko ya ba nyamucye. Yongeraho ko ibi “bifite ingaruka z’igihe kirekire ku buzima”.

Abashakashatsi nka we bafite impungenge ko gutangira ubwangavu hakiri kare bishobora gutera ingaruka zikomeye mu gihe umuntu ari mukuru. Amakuru  mashya avuga ko bitagabanya gusa igihe cy’uburumbuke, cyangwa ngo bibinjize mu gucura imbyaro hakiri kare gusa, ahubwo binagabanya igihe cyabo cyo kubaho.

Amakuru dekesha BBC avuga ko, Kujya mu bwangavu imburagihe bimaze guhuzwa kenshi no kwiyongera kw’ibyago by’indwara zirimo cancer y’amabere, cancer y’imirerantanga, n’ibindi bimenyetso nk’umubyibuho ukabije, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, n’indwara z’umutima.

Abahanga muri siyanse baracyashaka kumenya impamvu ibi bibaho, ariko Brenda Eskenazi, inzobere mu buzima bw’abantu yo muri University of California ivuga ko hari ubuhanga bumwe buvuga ko; Iyo uturemangingo tw’umubiri duhuye mu gihe kirekire n’imisemburo y’igitsina nk’iyitwa estrogen, ibi bishobora kongera ibyago by’ibibyimba kuko iyo misemburo ubundi ituma uturemangingo dukura.

Eskenazi ati: “Hari izindi ngingo zigaragaza ko kumara igihe kirekire imisemburo irimo gukora byongera ibyago bya cancer zo mu myanya myibarukiro.” None kuki ibyo byaba ku mwana hakiri kare gutyo?

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *