IMYIDAGADURO

Ubuzima Bwa Jamie Foxx Buhangayikishije Abatari Bacye

Ubuzima Bwa Jamie Foxx Buhangayikishije Abatari Bacye
  • PublishedMay 12, 2023

Kuva ku itariki ya 12 Mata 2023 ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje kugaruka kuri Eric Marlon Bishop [Jamie Foxx] umaze ibyumweru bitanu mu bitaro n’ubwo bivugwa ko yorohewe ariko akaba atarasezererwa n’abaganga.

Corinne Foxx, umukobwa wa Jamie Foxx ni we watangaje aya makuru bwa mbere, avuga ko umubyeyi we ari mu bitaro byo muri Atlanta umujyi yari asigaye abamo, kubera ibikorwa by’ifatwa ry’amashusho ya filime “Back in Action.”

Nubwo uyu mukobwa w’imyaka 29 atatangaje icyatumye umubyeyi we ajya mu bitaro, ubu butumwa yahise abusiba kuri Instagram.

Nyuma y’ibyumweru bitatu nta makuru mashya kuri uyu mukinnyi wa filime akaba n’umunyamuziki, yagarutse kuri Instagram anyuzaho ubutumwa bushimira abamweretse urukundo bose ndetse ko yumva yahiriwe no kuba abafite.

Nyuma yaho nanone binyuze muri Instagram story, yashimiye Nick Cannon wamusimbuye mu kiganiro yari kuzakora cya “Beat Shazam” ndetse yari kuzagihuriramo n’umukobwa we Corinne Foxx, gusa nawe yamaze gusimbuzwa Kelly Osbourne.

Abo mu muryango wa Jamie Foxx baganiriye na People Magazine batangaza ko uyu mugabo yakize atakiri mu bihe bikanganye, cyane ariko aracyari kwitabwaho n’abaganga.

Inshuti za Jamie Foxx zikomeje kwihanganisha uyu muryango no kuwereka ko bari kumwe mu gusengera uyu mugabo wamamariye muri filime zirimo, Day Shift, The Amazing Spider-Man 2, Collateral, n’izindi

Aba barimo Kevin Hart, Martin Lawrence, Steve Harvey, Tracy Morgan, Tiffany Haddish, Nick Cannon n’abandi.

Gusa aba bose ntawemeza ko yavuganye na Jamie Foxx icyo bahuriraho ni ibyo babwiwe ko ari gukira nubwo atarasezererwa mu bitaro, bagasaba abantu gukomeza gusengera uyu muryango.

Ibikorwa byo gufata amashusho ya filime “Back in Action” byarasubukiwe ndetse aho uyu mukinnyi akina hakoreshwamo amashusho ye cyangwa undi muntu umusimbura mu bikorwa byo gufata amashusho gusa (Stuntman).

Kugeza ubu abo mu muryango wa Jamie Foxx nta makuru mashya baratangaza ndetse n’uburwayi bwe.

 

Inkomoko: Igihe.com

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *