UBUZIMA

Ghana: Abarwayi Bari mu Kaga Bitewe n’Ibura ry’Abaforomo Riterwa no Kujya Gushaka Akazi mu Bwongereza.

Ghana: Abarwayi Bari mu Kaga Bitewe n’Ibura ry’Abaforomo Riterwa no Kujya Gushaka Akazi mu Bwongereza.
  • PublishedJune 6, 2023

Abaforomo benshi bari kuva mu bihugu bikennye bakishakira akazi mu bihugu bikize, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa rimwe mu matsinda akomeye y’abaforomo ku Isi.

Ibi bibaye mu gihe BBC ibonye ibimenyetso byerekana uburyo gahunda y’ubuzima ya Ghana iri aharindimuka. Abaforomo benshi b’inzobere bavuye mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba kubera akazi gahemba neza mu mahanga.

Abarwayi bo muri Gana basabwa gutegereza igihe kirekire kugirango bitabweho kubera kubura kw’abaforomo.

Mu mwaka wa 2022, abaforomo barenga 1.200 bo muri Ghana bigiriye gushakira imibereho mu Bwongereza. Ibi bibaye mu gihe Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (NHS) kigenda cyishingikiriza ku bakozi baturuka mu bihugu bitari Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kugira ngo buzuze imyanya.

Nubwo Ubwongereza buvuga ko gushaka abakozi muri Gana bitemewe, gusa ku mbuga nkoranyambaga abaforomo bashobora kubona byoroshye imyanya itanga akazi. Kuba ubukungu bwifashe nabi muri Ghana biri mubitera iki kibazo.

Howard Catton wo mu nama mpuzamahanga y’abaforomo (ICN) ahangayikishijwe n’ubunini bw’imibare y’Abaforomo bava mu bihugu nka Ghana bigira hanze.

Yabwiye BBC ati: “Ndumva rwose ibi bintu byararenze igaruriro. Dufite abakozi benshi cyane bari gushaka akazi hanze, bitewe ahanini n’ibihugu byinjiza amafaranga menshi, ibi aribyo bishobora gutuma bimwe mu bihugu bifite intege nke kandi byugarijwe n’ibibazo bishobora kubura abaforomo.”

Gifty Aryee avuga ko gutinda kwitabwaho kw’abarwayi biri guteza impfu nyinshi

Umuyobozi w’abaforomo mu bitaro by’akarere ka Greater Accra, Gifty Aryee, yabwiye BBC ko ishami rye ryita ku barwayi ryonyine ryatakaje abaforomo 20 bajyira mu Bwongereza na Amerika mu mezi atandatu ashize – bikaba bifite ingaruka zikomeye.

Ati: “Kwita ku barwayi byakomwe mu nkokora ubu ntitugishoboye kwakira abandi barwayi. Hariho gutindana abarwayi bibatera no kwitaba Imana bitewe no kubura ababakurikirana bahagije”. Yongeyeho ko abarwayi barembye cyane batinzwa mu byumba bya urgence kubera ikibazo cy’abaforomo bake.

Umuforomokazi umwe wo mu bitaro yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abo barangirije rimwe kwiga bavuye mu gihugu – kandi ko nawe ashaka kubasanga aho bari.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *