UBUZIMA

U Rwanda Rwateye Intambwe Ishimishije Mu Kurwanya SIDA

U Rwanda Rwateye Intambwe Ishimishije Mu Kurwanya SIDA
  • PublishedDecember 4, 2023

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba ukigaragara ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uko abafite ubwo bwandu bafata imiti neza.

 

Ibi kandi binashimangirwa n’Ishami ry’umuryango w’abibymbye ryita ku buzima (OMS), kuko muri raporo yabo yasohotse muri Nyakanga 2023, igaragaza uko ubwandu bwa SIDA buhagaze, yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 5 by’Afurika, aho 95% by’abafite virusi itera SIDA bazi neza ko bayifite, mu gihe 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, naho 98% bo bari ku kigero cyo kuba batacyanduza, ari naho bahera bavuga ko bigatanga icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda.

Ubwo kuwa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA, ubusanzwe wizihizwa kuya 01 Ukuboza, Abanyarwanda bagaragaje ko bishimira intambwe yatewe mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abafite iyo virusi bitabwaho bagahabwa imiti, ubujyanama ndetse no kugarurirwa icyizere cyo kubaho harwanya akato ku bayirwaye.

Asterie Mukantwari wo mu Karere ka Ngororero, amaranye virusi itera Sida imyaka 23, avuga ko ubuzima butari bworoshye mu bihe byashize ku bafite virusi itera sida, kuko batitabwahogaho, bagahabwa akato ku buryo nta muntu watinyukaga kuvuga ko yanduye virusi itera Sida, ariko nyuma batangiye kujya bitabwaho bahabwa imiti, ku buryo ubuzima bwahindutse, ari naho ahera yemeza ko nta kabuza ko muri 2030 nta wurwaye Sida uzaba akiri mu Rwanda.

Ati “Icyo mpamya cyo ni uko nkurikije Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo idushigikiye, kurandura virusi itera Sida birashoboka, kuko nanjye uyu munsi wa none mu bukangurambaga nkora, nta mubyeyi ubyara umwana wanduye, kubera inyigisho, kuburandura ni ihame.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurinda virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Basil Ikuzo, avuga ko intego ya Minisiteri y’ubuzima ari uko nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda muri 2030.

Ati “Intego yacu ni uko nta murwayi wa Sida tuzaba dufite, abantu bandura virusi itera Sida bazaba bahari, ariko nta murwayi wa Sida tuzaba dufite, ntabwo intego ari uko nta bwandu bushya bugomba kuba buhari.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, avuga ko mu myaka nka 30 ishize byari bikomeye ku bafite ubwandu, kubera ko byabasabaga gufata ibinini birenga 30 ku munsi, bigenda bigabanuka bigera kuri 5, kugeza naho uyu munsi bageze ku kinini kimwe, kandi ngo harimo gutekerezwa uko barushaho koroherezwa, ku buryo bashobora kuzajya baterwa urushinge rumwe mu gihe cy’amezi runaka.

Mu Rwanda habarirwa 3% by’abantu bari hagati y’imyaka 15-45 bafite virusi itera Sida, aho igipimo cy’ubwandu bushya gihagaze kuri 0.08%, gusa igihangayikishije ni uko abagera kuri 35% by’ubwandu bushya buri mu urubyiruko.

Imibare y’inzego zishinzwe ubuzima yo muri 2022, igaragaza ko guhera mu mwaka wa 1981 abarenga miliyoni 40.4, bapfuye bazize Sida ku Isi yose, naho miliyoni 39 bari bafite virusi itera SIDA, igihangayikishije kurushaho ni uko abarenga miliyoni 37.5 bari urubyiruko. Iyo mibare igaragaza ko buri cyumweru abantu 4000 ari bo bandura virusi itera Sida.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *