UBUZIMA

Inyama Mbisi Zicururizwa Mu Muhanda Ziteye Impungenge Abaturage

Inyama Mbisi Zicururizwa Mu Muhanda Ziteye Impungenge Abaturage
  • PublishedOctober 7, 2023

Iyo utembereye i Nyabugogo cyane mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu gace kegereye ibagiro, uhura n’abagore n’abagabo baba bari kugenda mu muhanda bacuruza inyama mbisi.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge n’ubu bucuruzi bw’inyama mbisi bukorerwa mu muhanda cyane mu tuyira twihishe kuko ahanini baba batazi ko amatungo yabazwe.

Uwitwa Uwamahoro Claudine yagize ati “Hatagize igikorwa ziriya nyama zatera abantu indwara kubera uburyo ziba zimeze, ziba zitumaho amasazi zinafite impumuro mbi?”

Byukusenge Olivier we ati “Nonese wabwirwa n’iki atari inyama z’imbwa cyangwa izindi nyamaswa ko n’abazicuruza uba ubona utazi ukuntu bameze?”

Yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya izi nyama zitaratangira kugira ingaruka ku bantu.

Kayumba Vianney we yavuze ko izi nyama zigenda zizunguzwa muri aka agace ari izo abakozi bakora mu ibagiro rya Nyabugogo baba bibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ubu bucuruzi bukunze kugaragaramo, Mugambira Etienne, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugihagurukira.

Ati “ Simpamya ko ubuzunguzayi bw’inyama buriho kuko n’ubundi ubuzunguzayi busanzwe nabwo tugerageza kuburwanya ariko niba buriho turakomeza gushyiramo imbaraga tubirwanye kuko birumvikana ko ari ubucuruzi budasanzwe.”

Yongeyeho ko bashyizeho amabwiriza y’uko inyama zigomba kujya zisohoka mu ibagiro hari aho zajyanywe ndetse bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi butemewe.

Abenshi bafite impungenge ko izi nyama zishobora kubatera uburwayi

Hari n’abacururiza izi nyama mu mashashi

Hari n’aho izi nyama zishyirwa mu muhanda

Ubu bucuruzi bw’inyama bukomeje gufata indi ntera
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

1 Comment

  • Nonesi ko mutatubwiye igiciro cy’izo nyama? Ese umuntu azishaka ntimwamukorera delivery? Ni iz’inka gusa se ahubwo cg harimo n’iz’inkoko? Njye sinkunda iz’ihene ntimuzazinzanire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *