IGISIRIKARE

Uburusiya burimo gutsindwa intambara bukiyicira abasirikare babwo basubira inyuma

Uburusiya burimo gutsindwa intambara bukiyicira abasirikare babwo basubira inyuma
  • PublishedOctober 27, 2023

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Uburusiya burimo kwica abasirikare babwo bagerageza gusubira inyuma mu gitero gikaze cyo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Amerika ivuga ko bamwe mu bakomeretse n’abishwe ku ruhande rw’Uburusiya hafi y’umujyi wa Avdiivka, byakozwe “ku mategeko y’abayobozi babo bwite”.

Kuva hagati muri uku kwezi kw’Ukwakira (10), abasirikare b’Uburusiya n’abasirikare ba Ukraine bari mu mirwano ikomeye bahatanira kugenzura uwo mujyi uri imbere ku rugamba.

Byibazwa ko kuva icyo gihe Uburusiya bumaze gutakaza abasirikare “benshi”.

Igereranya ry’igisirikare cya Ukraine rivuga ko abasirikare b’Uburusiya bapfuye n’abakomerekeye i Avdiivka bagera ku 5,000, mu gihe Amerika ivuga ko Uburusiya bwatakaje “nibura” imodoka 125 z’intambara n’ibikoresho birenze ibya batayo imwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine yavuze ko abasirikare b’Uburusiya barimo kwanga gutera ibirindiro bya Ukraine hafi y’i Avdiivka kubera gutakaza abasirikare benshi, ndetse ko habayeho kwigomeka mu mitwe imwe y’ingabo.

Mu kiganiro ku wa kane, John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika, yagize ati:

Abasirikare Uburusiya bwitabaje baracyafite imyitozo micye, ibikoresho bicye no kutitegura imirwano, cyo kimwe n’uko byari bimeze mu gitero cyabo cyananiwe cyo mu gihe cy’ubukonje bwinshi cyo mu mwaka ushize.”

Yavuze ko igisirikare cy’Uburusiya “gisa nk’ikirimo gukoresha icyo twakwita amayeri y”inkubiri y’abantu’, ari byo kurunda mu mirwano imbaga y’aba basirikare batojwe nabi”.

Kirby yongeyeho ati: “Nta bikoresho bya nyabyo, nta buyobozi, nta mikoro, nta bufasha. Ntibitangaje kuba abasirikare b’Uburusiya bafite umuhate uri hasi.”

Gufata Avdiivka – iri hafi y’umujyi wa Donetsk wigaruriwe n’Uburusiya – byatuma abasirikare b’Uburusiya bigiza inyuma umurongo w’imbere w’urugamba, bikagora kurushaho abasirikare ba Ukraine gutera izindi ntambwe berekeza mu karere ka Donetsk.

Umujyi wa Avdiivka usa nk’uwatawe n’abaturage bawo 30,000 hafi ya bose, mu gihe abasirikare b’Uburusiya bakomeje kuwumishaho ibisasu. Muri iki cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko uko ibintu bimeze muri uwo mujyi “bikomeye mu buryo bw’umwihariko”.

Ku wa kane, Amerika yatangaje imfashanyo nshya ya gisirikare ya miliyoni 150 z’amadolari igenewe Ukraine, irimo n’amasasu y’imbunda za rutura n’ay’imbunda nto, hamwe n’intwaro zisenya ibifaru.

Ariko hari urujijo ku mfashanyo yo mu gihe kiri imbere igenewe Ukraine, nyuma y’itorwa muri iki cyumweru ry’umurepubulikani Mike Johnson nk’umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite.

Johnson – uri mu bahezanguni bo mu ishyaka ry’abarepubulikani – ntashyigikiye ko hari indi mfashanyo Amerika yaha Ukraine, ndetse mbere yaho yashyigikiye amavugurura agamije guhagarika iyo mfashanyo.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere giha Ukraine imfashanyo nyinshi ya gisirikare, kugeza ubu imaze guha Ukraine arenga miliyari 46 z’amadolari, na miliyari zibarirwa muri za mirongo z’imfashanyo yo mu rwego rw’imari n’imibereho.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine kuva muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *