Uburengerazuba:abantu 55 bitabye imana bazize invura yaguye mwijoro ryacyeye bazize
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwemeje ko muri iki gitondo bwari bumaze kumenya abantu 55 bari bamaze guhitanwa n’ibiza bwatewe n’imvura yaraye igwa igateza inkangu n’imyuzure yahitanye n’ibindi bitari bike bikibarurwa.
Iyo mvura yatangiye kugwa kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, niyo yateje ibiza mu turere tw’iyi Ntara ahibasiwe utwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.
Muri utwo turere imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’imigezi iruzura irenga inkombe amazi ahitana abandi.
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, nkuko dukesha umuseke iyinkuru yihanganisha imiryango yabuze ababo avuga ko kuri ubu bakiri gukora ubutabazi kandi ko amakuru ahamye ataramenyekana kuko hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza.
Yagize ati” Kugeze ubu mu mibare mfite muri aka kanya hari abantu 55 byahitanye, mbonereho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo kandi turacyari kubarura ibyangiritse byose kuko na n’ubu iracyagwa
Yongeyeho ko bari gufatanya n’izindi nzegokugira ngo ahakenewe ubutabazi hose buboneke.
Iyi mvura kandi yateje Ibiza by’inkangu yafunze imihanda ihuza Rubavu n’uduce twa Nyabihu, Rutsiro kuko umuhanda wangirikiye Pfunda ndetse n’indi miranda y’imigenderano yangiritse n’imigezi irimo Sebeya yongeye kuzura irenga inkombe.