Uncategorized

ubuhamya bwumugore waciwe akaboko numugabowe amuziza gufuha

ubuhamya bwumugore waciwe akaboko numugabowe amuziza gufuha
  • PublishedAugust 16, 2023

Muri iyi nkuru yashyizwe hananze n’itangazamakuru, uyu mugore yavuze ko yahuye n’umusore bagakundana ndetse bakaza kwiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Veronica Kidemi usanzwe akora akazi k’ubwarimu yemeza ko urukundo rwe n’uwo bari barashakanye rwari rwiza cyane mu ntangiriro gusa ibintu byaje guhinduka bigenda nabi cyane.

Yemeza ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi ubwo umugabo we yaratangiye kumubuza kujya ku kazi kuko yatekerezaga ko ashobora kubakorere ibindi bijyanye no kumuca inyuma.

Ati “Twatangiye tubana neza ariko nyuma atangira kumpohotera, akajya ankubita ntacyo ampoye, ahanini icyo twapfaga yanshyiriragaho amasaha yo kujya ku kazi no kuvayo.”

Kidemi avuga ko urugo rutangira umugabo nta kazi yari afite, umugore ariwe utunze urugo, umugabo yaje kukabona mu kigo cya Leta aribwo ibintu byahindutse bibi.

Bahoraga mu nduru zidashira ndetse umugabo we akamukubita amanywa n’ijoro, ibibazo byabo bikazamo imiryango n’itorero bakabunga gusa byabaga ari iby’akanya gato.

Umunsi umwe Veronica Kidemi yari ari ku kazi bari kwiga ku buryo bwo kuzamura abanyeshuri badatsinda neza mu ishuri, umugabo we akomeza kumuhamagara ngo nta mushaka mu rugo rwe ajye gutwara ibintu bye.

Kidemi yavuze ko umugabo yakomeje kumutesha umutwe akajya mu rugo ngo akureyo ibintu bye, asanga ni umutego yamuteze atangira kumutemagura.

Ati “Umugabo yakomeje kumpamagara nk’igice cy’isaha mpita nsaba uruhushya ku kazi rwo gutaha byihuse kugira ngo mfate ibyangombwa byanjye mpite ngenda ntahansange.”

“Sinamenye ko wari umutego nageze mu rugo nsanga yantegereje ahita ansimbukira atangira kuntemaguza umupanga mu mutwe nkingaho amaboko, ukwibumoso kwarakomeretse cyane ariko ukwburyo ko kwahise gucika. Mvuza induru abantu baratabara ntarashiramo umwuka.”

Uyu mugore wari waciwe akaboko n’uwahoze ari umugabo we yarivuje ndetse ubuzima burakomeza kuko yabashije kwitoza gukoresha akaboko kumwe mu kwigisha no mu mirimo yo mu rugo.

Umugabo wamuhohoteye kugeza amuciye akaboko yakatiwe n’inkinko zo muri Tanzania igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amashiringi miliyoni 15.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *