IMIBEREHO

U Rwanda rwatangiye ukwezi kwahariwe ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko

U Rwanda rwatangiye ukwezi kwahariwe ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko
  • PublishedMay 1, 2024

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, hatangizwa n’ukwezi kwahariwe umurimo kuzibanda ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko n’ahazaza h’umurimo.

Uyu munsi mpuzamahanga ngarukamwaka ubaye mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe yatewe mu rwego rw’umurimo ari na yo mpamvu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu igira iti: “Imyaka 30: Urubyiruko mu Ihangwa ry’Umurimo”

Ni insanganyamatsiko yateguwe mu gushimangira intambwe ishimishije yatewe mu rwego rw’umurimo mu myaka 30 ishize, aho umurimo wakomeje gutezwa imbere bnyuze muri gahunda na Politiki z’umurimo zinyuranye.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya nibura miliyoni n’igice mu myaka irindwi ishize, ndetse kuri ubu irimo kugera ku musozo intego irakozwaho imitwe y’intoki.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rushimira Leta y’u Rwanda ko uyu munsi abarenga 80% y’abari mu imirimo mishya ihangwa buri mwaka ari urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa CESTRAR Biraboneye Africain, yagize ati: “Imirimo ngiro igenda irushaho kwitabwaho kubera uruhare igira mu iterambere twifuza, ariko kandi byagaragaye ko hari ibigo bitanga ubwo bumenyi (TVET) bigikeneye ibikoresho bya ngombwa byatuma koko abanyeshuri basoza amasomo bafite ubushobozi bufite ireme ku isoko ry’umurimo. Turasaba Leta ko yabyitaho ku buryo bw’umwihariko kugira ngo bitume iyo gahunda itanga umusaruro nyawo kandi irusheho kwitabirwa n’urubyiruko.”

Yashimye gahunda zinyuranye zo kugabanya ibura ry’imirimo (unemployment) mu nzego zose cyane cyane mu rubyiruko, ingamba zafashwe zo kongera ubumenyi n’ubushobozi muri gahunda ya ‘lgira ku Murimo’ (Workers’ skills upgrading) no guteza imbere imirimo ishingiye kw’ikoranabuhanga (Digital Economy).

Ati: “Tuboneyeho umwanya wo gusaba ko gahunda ya lgira ku Murimo yagezwa mu bice byose bv’umurimo kandi dukangurira abakozi n’abakoresha kuyitabira ku bwinshi.

CESTRAR ishimira Urugaga rw’Abikorera (PSF) kuba rwarashyizeho ikigo Imanzi Business Institute (IBI) gitanga amahugurwa, ubu abakozi bajyaga bugurirwa mu mahanga bakaba bahugurirwa mu Rwanda bahabwa ubumenyi buhagije bujyanye n’ibisabwa ku isoko ry’umurimo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *