AMAKURU POLITIKI

U Rwanda rwasabye u Burundi gucungira umutekano Abanyarwanda bariyo

U Rwanda rwasabye u Burundi gucungira umutekano Abanyarwanda bariyo
  • PublishedJanuary 13, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yasabye iy’u Burundi kubaha amasezerano mpuzamahanga ikarinda Abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo gufungirwaho imipaka.

Ibyo byatangajwe, Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi ifashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda irushinja gufasha umutwe wa RED Tabara ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kugaba ibitero mu Majyaruguru y’u Burundi, tariki ya 22 Ukuboza 2023.

Ni ibirego u Rwanda rwahaye ruvuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa ruhamya ko rudatera inkunga uwo mutwe.

Ku wa Gatanu, amakamyo yo mu Burundi atwaye ibicuruzwa  yerekeza i Burundi ndetse n’Abarundi  banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera babujijwe kwinjira n’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda ho umupaka ufunguye.

Abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Burundi bifuzaga kugaruka mu rugo ntabwo bari bemerewe gutambuka.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Mukuralinda Alain yabwiye RBA ati: “Guverinoma y’u Burundi ifite inshingano zo gucungira umutekano Abanyarwanda bari mu gihugu cyayo n’ubwo batabashakayo”.

Yakomeje agira ati: “Barabisobanuye ko batabashakayo, rero igikurikiraho ni ukubafasha kugaruka iwabo, mu mahoro, bakabacungira umutekano mu nzira kugeza igihe bagereye mu Rwanda”.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, habarurwaga Abanyarwanda 44 birukanwe mu Burundi bagarutse mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

Hari abahamya ko bahohotewe harimo n’abafunzwe

Uwitwa Nyirahategekima Louise, yagize ati: “Ejo tugeze ku mupaka saa saba dusanga bafunze tugira ngo ni ibintu byoroshye kandi bikomeye. Twaraye tuhavuye saa kumi n’ebyiri n’Igice, tubona umugabo umwe w’Umurundi twajyanye aradusasira ategeka umugore we guhaha, yari afite ifu aratugaburira turarya.”

Yakomeje ati “None aratubyutsa ajya kureba umuyobozi amubwira ibibazo byacu aramubwira ngo ni barare aho ejo bazajye gutonda turebe. Kuva mu gitondo kugeza ubu ngiye kubabaza baratubwira ngo hari igihe byashoboka ubwo tugejeje saa saba umukobwa wanjye arasaba ngo banyambutse ni bwo babikoze nshiye mu mazi.”

Habimana Claude yavuze ko yafunzwe ubwo imipaka yari ikimara gufungwa, nyuma y’aho yari amaze iminsi itanu mu Burundi aho yari yagiye gutaha ubukwe bwa mushiki we usanzweyo.

Yavuze ko yafashwe n’igipolisi cyo muri icyo gihugu atazi icyo bamuhora.

Ati: “Ejobundi ku wa Gatatu abapolisi b’i Burundi baradufashe batwaka ibyangombwa turabibereka. Ubwo baranjyanye baramfunga kuko nari najyanye n’umuryango wanjye tuhamaze nk’iminsi itanu.”

Yunzemo ati: “Bahita basubira inyuma baragenda nka saa yine z’ijoro twumva imodoka iraje harimo abana banjye b’imyaka itandatu, na bo bahita babafunga muri kasho.”

Yakomeje avuga ko ibintu byose bari bafite birimo amafaranga babyatswe ndetse  hari n’abirukanwe batemerewe gusubira mu nzu ngo bafate n’imyenda yo kwambara.

Icyakora we na bagenzi bahamya ko nyuma yo kugera mu Rwanda bumva batekanye ko nta kindi kibazo bakongera kugira.

Ati: “Twicaye aha nta kintu dufite twavugaga ngo wenda tubonye ubutabazi badukorera, badufasha nka Leta y’u Rwanda cyangwa tugacumbika aha, kuva twageze mu gihugu cyacu ntabwo tugipfuye.”

Ku rundi ruhande ariko Mukuralinda yavuze ko Abarundi bari mu Rwanda bakwiye kwiyumva batekanye ko nta kibazo bazahura na cyo.

Ati: “Abarundi bari hano, nibaryame basinzire, bakore imirimo yabo. Ushaka gusubira i Burundi ntabwo azabuzwa kubera ko u Rwanda rwo imipaka ntabwo ifunze.

Abakeneye kwigumira hano mu Rwanda barabyemerewe, nta mu Murundi wahohoterwa kubera icyemezo cyafashwe na Guverinoma. Abanyarwanda nta kibazo bafitanye n’Abarundi”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *