UBUKUNGU

U Rwanda rwasabye Korea kurusangiza ubunararibonye mu bwubatsi

U Rwanda rwasabye Korea kurusangiza ubunararibonye mu bwubatsi
  • PublishedApril 14, 2024

Leta y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo byaganiriye ku butwererane mu rwego rw’ubwubatsi aho ibigo bizobereye mu bwubatsi by’icyo gihugu byifuzwa ku bwinshi mu mishinga itandukanye y’ubwubatsi no guteza imbere imijyi.

Ibyo biganiro byagarutsweho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwa Remezo na Taransiporo wa Korea y’Epfo Dr. Park Sang-woo, yagiriye mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi b’inzego zinyuranye.

Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri rwatangiye ku wa Kane rwari rugamije gushimangira ubutwererane n’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere ibikorwa remezo.

Kuri iki Cyumweru ni bwo ibiro bya Minisitiri Dr. Park Sang-woo, byahishuye ko mu byaganiriweho ari uko u Rwanda rwifuza kungukira ku bunararibonye bw’ibigo by’ubwubatsi byo muri Korea y’Epfo.

Ibigo by’ubwubatsi bikomeye bikora imishinga y’ubwubatsi y’akataraboneka ku rwego mpuzamahanga, kubera ikoranabuhanga rigezweho ibyo bigo bimaze kugeraho mu bwenjenyeri, mu gupiganira amasoko ndetse no mu bwubatsi.

Minisitiri Dr. Park Sang-woo yiyemeje gufungurira u Rwanda amarembo kuri ubwo butwererane aho icyo gihugu cyiteguye kurusangiza ubunararibonye mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza agendanye n’uruhererekane rw’ubwubatsi.

Ibyo ngo bizagira uruhare mu gushyigikira imishinga y’imiturire n’ijyanye no guteza imbere imijyi bikazajyana no guhererekanya amatsina y’impuguke mu bwubatsi n’ubufatanye bw’abikorera na Leta.

Uru ruzinzuko rw’iminsi ibiri nanone rwari rugamije gutegura kuzakira Inama ihuza Korea n’Afurika itegerejwe i Seoul muri Kamena 2024, nk’uko byemezwa n’iyo Minisiteri.

Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya mbere yitezweho kuba intambwe ya mbere itewe mu gutegura ahazaza hahuriweho kandi hashingiye ku iterambere rirambye.

Muri urwi ruzinduko Dr. Park n’itsinda yari ayoboye yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, amushyikiriza ubutumire bugenewe Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwo kuzitabira iyo nama.

Nanone kandi Dr. Park yahuye na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, wamusabye gushishikariza ibigo by’icyo gihugu bikora mu nzego zinyuranye kuza kubyaza umusaruro amahirwe atagira akagero agaragara mu Rwanda.

U Rwanda na Korea bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu mwaka wa 1963, kandi wakomeje gukura cyane ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade muri Korea mu myaka 13 ishize.

Uyu munsi ibihugu byombi bifatanya mu iterambere ry’inzego zinyuranye uhereye ku bukungu, urwa politiki, uburezi, ubukerarugendo, ishoramari ukageza no ku bucuruzi.

FILE PHOTO: A labourer works at a construction site in Seoul, South Korea, May 30, 2016. REUTERS/Kim Hong-Ji
Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *