AMAKURU POLITIKI

U Rwanda rwamenyeye ifungwa ry’imipaka y’u Burundi mu itangazamakuru

U Rwanda rwamenyeye ifungwa ry’imipaka y’u Burundi mu itangazamakuru
  • PublishedJanuary 12, 2024

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamenyeye mu itangazamakuru icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi kibabaje cyane ko kibangamira ubutwererane bw’ibihugu byombi n’urujya n’uruza mu Karere kose.

Itangazo rigira riti: “Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu itangazamakuru yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.”

Yagize iti: “Iki cyemezo kibabaje kizabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu byombi, kandi binyuranyije n’amahame y’ubufatanye bw’Akarere no kwishyira hamwe kw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Amakuru y’ifungwa ry’imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi kandi yemejwe na Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse wemeje ko nta Munyarwanda  bakeneye ku butaka bw’u Burundi.

Yagize ati: “Imipaka yose irafunzwe. Ntabwo dukeneye Abanyarwanda ku butaka bw’u Burundi, ndetse n’abari bahari, twabafashe turabirukana ku butaka bw’u Burundi.”

Minisitiri Niteretse yavuze kandi ko yasabye ba Guverineri b’Intara zose kumuha raporo y’abanyamahanga batuye ku butaka bw’u Burundi.

U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga ko Abanyarwanda bazakumbura imikeke n’indagara.

Icyo gihe yashinjaga u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, nyuma y’igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro b’uwo mutwe naturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego,  n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, ashimangira ko uwo mutwe u Burundi bushinja gushyigikirwa n’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa DRC, aho wavuye ugaba ibitero.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *