Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibishya byongewe mu masezerano mashya rwasinyanye n’u Bwongereza, bikuraho impungenge zagaragajwe n’Urukiko, kumasezerano ya mbere.
Hashize igihe gisaga hafi ukwezi kumwe, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere, aho rwagaragazaga ko hari impungenge ko abimukira cyangwa abashaka ubuhungiro bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzahita basubizwa mu Bihugu baturutsemo.
James Claver Minisitiri w’umutekano mu Bwongereza ndetse na Vincent Biruta Minisitiri w’ububanye namahanga n’ubutwererana w’u Rwanda, bashyize umukono Ku masezerano.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda agaragaza ibishya byashyizwe muri aya masezerano bisubiza izi mpungenge zatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’ u Bwongereza.
yagize ati “U Rwanda n’u Bwongereza bongeye kugaragaza ko bitashoboka. Bijya noneho mu masezerano twavuga ko afite ingufu kurusha ayari yabaye mbere, kuko yasinywe na Guverinoma zombi [n’ubundi ni zo zari zayasinye], ariko noneho azanyura no mu Nteko z’Ibihugu byombi kugira ngo abashe gushyirwa mu bikorwa.”
Bimwe mubikubiye muri aya masezerano mashya, harimo nko gushyiraho Urukiko rushobora kuziyambazwa n’abimukira nabasaba ubuhungiro, bifuza kujuririra mu gihe hafatwa icyemezo batishimiye, gushyiraho Komite yijyenga igizwe n’abantu 8 bashinzwe kureberera ishyirwa mubikorwa by’ibikubiye mu Masezerano, n’ibindi.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga kandi ko izindi mpinduka zabayeho, ari uko havuguruwe amategeko arebana n’impunzi ku mpande zombi.
Ati “Na yo harimo utubazo,[amategeko agenga impunzi mubihugu byombi] na yo yaravuguruwe ku mpande zombi. Ni ukuvuga ngo ibyari byanenzwe byose mu cyemezo cya mbere, byafashweho icyemezo cy’uburyo byakosorwa.”
Akomeza agira ati “Ikindi gikomeye kirimo, ni ukuvuga ngo ese umwimukira aramutse aje bagafata icyemezo cyo kumwirukana cyangwa se ntibamuhe uburenzira bwo gutura, byagenda bite?, ese yasubizwa iwabo?, ese yajyanwa ahandi? Mu masezerano yashyizweho umukono biragaragara ko bashyizemo nibura uburyo butatu.”
Ubwo buryo butatu, harimo ko umuntu aramutse atabaye impunzi, ashobora kubona uburenganzira bwo kuba umwimukira, cyangwa agahabwa uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.
Mukuralinda avuga kandi muri aya masezerano mashya, yanongeye gushimangira ibiri mu ya mbere ko, mu gihe abazoherezwa, hazagira abashaka gusubira mu Bihugu byabo, bazafashwa mu buryo bwose, bagahabwa amafaranga y’urugendo, n’ibindi byose bazakenera.
Aya Masezerano y’ubwongereza n’u Rwanda, ni kimwe mu bisubizo by’ikibazo cy’impunzi n’abimukira binjira mu gihugu cy’Ubwongereza mu buryo bunyuranyije namategeko, Aho Uyu mwaka hamaze kwinjira abimukira barenga ibihumbi 29000 ni mu gihe abegera ku bihumbi 45000 Aribo binjiye muri 2022.