AMAKURU

U Rwanda Ruri Mu Bihugu Bitanu Ku Isi Umugore Yatemberamo Ari Wenyine.

U Rwanda Ruri Mu Bihugu Bitanu Ku Isi Umugore Yatemberamo Ari Wenyine.
  • PublishedMay 3, 2023

 

Rwanda, Kigali

Nyuma ya Slovenia, U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye, byuje amahoro kandi biha agaciro umugore.

 

Mu buryo bwo kugira ngo hamenyekane ibihugu bitanu biyoboye ibindi mu mutekano no guha agaciro abagore ku Isi, ibiro ntangazamakuru bya BBC byifashishije raporo yatanzwe na Kaminuza ya Georgetown ivuga ku mahoro n’umutekano by’Abagore, Women’s Peace and Security Index (WPS). BBC yavuganye nabamwe mu bagore batembereye mu bihugu byagizwe ibya mbere, kugira ngo hasobanurwe neza uko abo bagore babonye ibyo bihugu batembereye mo.

 

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere, kubwo kugira nk’umuco uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu miyoborere nkuko bigaragazwa na WPS Index. Ikindi kandi U Rwanda ruri mu bihugu birangwamo imibereho myiza y’abarutuye n’abarugenderera, rukaba no ku mwanya wa gatandatu mu iringaniza ry’ibitsina byombi, haba mu burezi, ubukungu ndetse na politiki, ubwitabire bw’abagore n’abagabo burangana. Ibi bikaba bigaragazwa na Global Gender Gap Index.

Nkuko bivugwa na Rebecca Hansen, watembereye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 avuye mu gihugu cya Denmark, U Rwanda ni igihugu cyuje umutekano, uwariwe wese yatembera ari wenyine ntakomyi.

“Ahantu hose hari aba polisi, abashinzwe umutekano, ndetse n’abasirikare bahaba umunsi wose ndetse nijoro ryose. Bishobora kubangama iyo ari ubwambere, gusa vuba wiga kumenya ko izo mpuzankano ari izabantu beza kandi babereye aho kugufasha igihe ubakeneye.” Byavuzwe na Rebecca Hansen anashishikariza abantu muri rusange gusura Urwibutso rwa Jenoside ruri mu murwa mukuru w’U Rwanda i Kigali, Parike y’ishyamba rya Nyungwe riherereye mu majyepfo y’uburengerazuba, ndetse na Parike y’ibirunga iri mu majyaruguru ngo barebe Inkende, cyangwa se Parike y’Akagera iri m’Uburasirazuba bw’U Rwanda.

 

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Egypt Independent, Ibihugu bitanu ku isi bitekanye byo gutemberera mo uri we nyine, akarusho ku bagore, ni: 1. Slovenia, 2. Rwanda, 3. UAE (Dubai City), 4. Japan, na 5. Norway.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *