U Rwanda rugiye kwigira kuri UNESCO kugabanya inda ziterwa abangavu
Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore, barimo guhindura mu Kinyarwanda igitabo cyanditse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco (UNESCO), kigaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororekere hagamijwe kukifashisha mu kwigisha abanga kwirinda inda zitifuzwa.
Biteganywa ko guhindura mu Kinyarwanda icyo gitabo bizatwa hafi miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda. Igitabo gishya cyiswe “Gushyigikira Itumanaho ry’ababyeyi b’umwana ku buzima bw’imyororokere no kumenya uburenganzira bwabo.”
Ni igitabo kizafasha ababyeyi, abarimu, n’abarezi kwigisha abana n’urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hagajwe gukemura ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryago (MIGEPROF), yatangaje ko mu Rwanda imibare y’abangavu baterwa igenda izamuka buri mwaka.
Mu mwaka wa 2017 habaruwe abangavu batewe 17 337, mu 2018 habarurwa abatewe inda 19 832, mu 2019 bari 23 544, mu 2020 bari 19 701, mu gihe mu 2021 habaruwe abangavu batewe inda bagera ku 23 000.
MIGEPROF kandi yatangaje ko hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2021, mu Rwanda habaruwe abangavu batewe inda ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19.
Ni igitabo kigamije gufasha imiryango mu kongera itumanaho ryabo ku mibanire myiza no kubahana, guhabwa ubufasha bakeneye, kugira ubumenyi ku buzima, kumenya kwifatira ibyemezo, kugira imyitwarire iboneye mu muryango,cyane cyane hagati y’ababyeyi cyangwa abarezi n’abana babo.
Ni gahunda kandi yaje kugira ngo ifashe ababyeyi, abarezi, ndetse n’abita ku bana bazitirwa umuco, aho bazamenya uburyo baganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kumenya imihindagurikire y’umubiri wabo ndetse no kumenya ko ari uburenganzira bwabo kubimenya nk’abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko.
Ni gahunda izakorerwa ku bangavu mu byiciro bitandukanye harimo amasomo yagenewe abafite imyaka kuva ku 10-13, ay’abafite 14-16 ndetse n’ay’abafite imyaka kuva kui 17-19.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF, Umutoni Aline, yavuze ko iki gitabo cya UNESCO, nikimara guhindurwa mu Kinyarwanda kizafasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda abana n’urubyiruko ihohoterwa no kurinda abangavu gutwita imburagihe.
Yagize ati: “Hari abangavu n’ingimbi badasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Icyo gitabo kizafasha ababyeyi n’abarezi mu guhangana n’icyo kibazo. Ababyeyi n’abarezi bahura n’imbogamizi z’umuco, icyo gitabo kizakuraho izo mbogamizi.
Mu gihe icyo gitabo kizaba kimaze gushyirwa mu Kinyarwanda, ingimbi n’abangavu bazahabwa amakuru ku buryo bwo kwifatira umwanzuro ku buzima bwabo.”
Mukeshimana Mediatrice, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu (RBC), yavuze ko iyi gahunda izafasha ababyeyi kuzamura imyumvire ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina hagati y’abangavu no kurandura ingaruka mbi ziterwa no gutwita kw’abangavu.
Ati: “Ibi bizagira akamaro gakomeye mu kugabanya inda ziterwa abangavu n’urubyiruko.”
Nsengiyumva Jacques, Umuyobozi w’Umuryango wita ku bagore, abangavu, n’ubuzima bw’abana mu Rwanda, uterwa inkunga na UNESCO, yavuze ko icyo gitabo cyizewe kuko cyateguwe n’abahanga ku buzima bw’imyororokere.
Ati: “Igitabo cyateguwe n’inzobere za Loni, kiba gikubiyemo ubumenyi ndetse n’uburyo bwose bwerekereye kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu miryango.
Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2029, icyo gitabo kizaba cyamaze gushyirwa mu Kinyarwanda kandi cyarakwirakwijwe mu gihugu hose, aho kizoherezwa mu Turere twose, nibura buri mwaka kizajya cyoherezwa mu Turere 6.”
Mpozembizi Alexandre Ben, Umuhuzabikorwa wa UNESCO mu Rwanda, yavuze ko icyo gitabo kizoherezwa mu bihugu 13 byo ku Isi n’u Rwanda rurimo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryangaje mu 2022, abagore batewe inda hafi 98 000 bapimwe basangwamo Virusi itera SIDA.